Ubukungu

Jack Ma yikoze ku mufuka we atanga miliyoni 829 z’amanyarwanda zizafasha urubyiruko rwa Afurika

July-26
02:01 AM 2017

Nyiri Alibaba akaba n’umuyobozi mukuru wayo JACK MA yatangairje abitabiriye inama y’urubyiruko Nyafurika Youth Connekt Africa ko agiye gufasha abanyafurika bakizamuka mu bucuruzi (young entrepreneurs)

Jack Ma usanzwe afasha UNCTAD yita ku rubyiruko, Ati “ ndashaka ko ikigega gifasha abanyafurika hakoreshejwe ubucuruzi ikoranabuhanga”
Yavuze kandi ko Atari ibizahera cyangwa ngo bitinde kuko ariwe nyirubwite uzabyikorera bikanatangira bitarenze uyu mwaka.

Ati “ tuzatoranya ba rwiyemezamirimo bato 200 muri afurika bakora ubucuruzi bwo kuri internet (e-commerce) maze mbahe amafaranga yanjye nikuriye ku mufuka anagana na miliyoni 10 z’amadorari. Amafaranga arahari , ni amafaranga yanjye, bivuze ngo ntanumwe nzaka uburenganzira.
Jack Ma yongeyeho ko azatumira aba ba rwiyemezamirimo bagasura ubushinwa ngo bihere amaso ibyo iki gihugu kimaze kugeraho. Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzatangira mu mpera z’umwaka wa 2017.

Iyi nkunga JACK MA yemeye guha urubyiruko rw’afurika angana mu manyarwanda na miliyoni 829 n’igice yose agamije guteza imbere urubyiruko mu kwihangira imirimo bo muri Afurika.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza