Ubukungu

Imishinga 4 y’ikoranabuhanga ifasha abana ,urubyiruko n’abagore izaterwa inkunga ya Milliyoni 30 na Tigo Rwanda

October-19
05:42 AM 2016

Imishinga 4 y’ikoranabuhanga ifasha abana ,urubyiruko n’abagore izaterwa inkunga ingana ya Milliyoni 30 z’amafaranga Rwanda na Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ku bufatanye n’Umuryango udaharanira inyungu, Reach for Change .

Aya marushanwa yatangizwaga ku mugaragaro kuri uyu wa 18 Ukwakira 2016 kuri Telecom House Klab ahakunzwe gukorerwa imishinga y’ikoranabuhanga. Imishinga 4 y’ikoranabuhanga igaragaza izakemura ibibazo by’abana,urubyiruko n;abategarugori kandi igaragaza ko izabyara amafaranga k’uburyo buramye niyo izahabwa amahirwe yo kwegukana miliyoni 7 n’igice buri mushinga .Uyu mwaka biteguye guufasha imishinga isanzwe ikora atari ibitekerezo.


Pierre Kayitana

Pierre Kayitana umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo kwitura abakiriya muri Tigo, ati ’ubu tuzahitamo imishinga ikora ya ba rwiyemezamirimo bakoresha ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abana,urubyiruko n’abategarugori,aho buri umwe tuzamuhemba miliyoni 7 n’igice ndetse n’amahugurwa yo kunonosora ubucuruzi bwabo.

Urubyiruko rushaka kwitabira iri rushanwa rwakwiyandikisha kuri
www.tigo.co.rw/digitalchangemakers.

Reba video isobanura uburyo imishinga izatoranwa igomba kuba igomba kuba ifite (Social Imact) ihindura ubuzima bw’abana,urubyiruko n’abategarugori .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza