Ubukungu

Imbogamizi zikomeye ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bahura nazo

September-23
02:37 AM 2017

Murasira Pascal ni rwiyemezamirimo ukiri muto mu Rwanda watangije umushinga w’uruganda Hollanda FairFoods Ltd rukora Chips (Ifiriti z’ibirayi) zicuruzwa muri super market zizwi nka Winnaz mu minsi ishize yaganiriye n’umunyamakuru wa CNN yamusuye aho akorera ku ruganda i Musanze amutangariza imvo n’imvano y’umushinga we n’imbogamizi bahura nazo kugeza ubu.

Abajijwe icyamuteye gutangiza uru ruganda akiri muto (ibintu bitamenyerewe cyane mu Rwanda) yavuze ko yahoze akorera ONG ikora mu bijyanye n’ubuhinzi ariko yamara kubona uburyo chips zose zikoreshwa mu Rwanda zituruka hanze y’urwanda mu bihugu nka Kenya, Afrika y’epfo, Europe,… zikagera mu Rwanda zihenze kandi rufite ibyangombwa by’ibanze ariho yakuye igitekerezo.

Mu mwaka wa 2013 nibwo yegereye umufatanyabikorwa amugezaho umushinga ariko uruganda rutangira gukora mu mwaka wa 2014 atangije miliyoni 350 z’amanyarwanda hamwe n’umufatanyabikorwa we.

. Abajijwe imbogamizi bafite kugeza ubu yagize ati: “Ndatekereza ko hanze y’uruganda imbogamizi dufite kugeza ubu navuga ko ari amategeko n’amabwiriza bidaha agaciro ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda. Nk’urugero iyo rwiyemezamirimo w’umunyamahanga aje mu Rwanda ntago amategeko akoreraho asa nayo umunyarwanda akoreraho neza. Kubwanjye numva amategeko yagasubiwemo kuburyo twese turengerwa bingana, bitabaye ibyo bamwe (abanyamahanga) babona isoko rinini bakunguka cyane abandi (Abanyarwanda) bakabura isoko bagahomba vuba.”

Uruganda rwa Hollanda FairFoods Ltd rutunganya Winnaz chips rukaba rwaratanze akazi ku bantu basaga 44 biganjemo urubyiruko n’abagore mu mwaka wa 2016 ubu biyongereye, ndetse rukaba rwaratangiye rutunganya ibiro 25kgs mu isaha nyuma yo kugura imashini nini zavuye mu bushinwa biriyongera bigera ku biro 100kgs mu isaha mu mwaka wa 2016. Rukaba kandi rwaratangiye rufunga agapaki ka 40g kagura 550frs (0.7$) ariko runafite gahunda yo gukora akisumbuyeho ka 150g

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza