Ubukungu

Gusaba akazi: Urubyiruko rwateye iperu ahazabera Expo 2016

July-26
16:14 PM 2016

Mugihe guhera tariki ya 27 Nyakanga 2016,i Gikondo muri kigali hazatangira imurikagurisha, kuva kuwa mbere tariki ya 25 nyakanga 2016, urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye , amakuru na za kaminuza ndetse n’abayashoje, rwazindukiye i Gikondokuri ahazabera imurikagurisha mpuzamahanga, rugiye gusaba akazi.


Umuntu akigera ahazabera iyi Expo ahita abona abasore n’inkumi benshi bari mu dukundi tunyuranye baganira ndetse babazanya umuntu bashobora kubaza akabaha akazi. Benshi bahagarara imbere y’ibibanza by’ibigo by’ubucuruzi bikomeye hano mu Rwanda bateghereje ko hari umuyobozi waza ngo bamusabe akazi.

Kubera ubwinshi bw’abazindukira gusaba akazi muri Expo, bamwe mubaza kugasaba bavuga ko babona bisa nko kurangiza umuhango kuko abasaba akazi ari benshi cyane kuruta akazi kazatangwa. Nyiramana Odette yagize ati: "Turaza gusaba akazi ariko rwose icyizere ni gike cyane kuko nawe urabona abantu bangana gutya ntibyoroshye ko twabona akazi twese."

Uru rubyiruko ruvugha ko kubera icyibazo cy’ubushomeri kirwugarije ariyo mpamvu ituma ruhururira ahantu hose rwumvise ko hashobora kuboneka amahirwe y’akazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa Mbere tariki ya 25 nyakanga 2016, ubuyobozi bwa PSF bwavuze ko ibigo by’Abanyarwanda bizaryitabira guhera tariki 27 Nyakanga 2016, ari 271 muri 419. Urugaga PSF ruravuga kandi ko rwifuza Abanyarwanda benshi kurusha abanyamahanga muri iri murikagurisha mpuzamahanga, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ibigo 148 biva mu bihugu 17 byo hirya no hino muri Afurika, Aziya n’u Burayi ngo ni byo by’abanyamahanga bizitabira imurikagurisha ngarukamwaka rizabera i Gikondo ku nshuro ya 19 kuva tariki 27 Nyakanga kugeza 10 Kanama 2016.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza