Ubukungu

Gukora inkweto biramuha ikizere cyo kubaho neza ejo hazaza

October-19
16:47 PM 2017

Ahirwe Freedom Samantha uherutse kurangiza muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuha, ubu akaba afite impamyabumenyi m’ubwubatsi (Civil Engineering) none ubu akaba yariyemeje kuba uhanga imirimo kuruta kujya kuyisa aho yahise ashinga ateriye ikora inkweto akaba arinawe uyiyobora aho yahaye akazi abagore baturiye aho akore.

Kugeza ubu uyu mwuga yiyemeje ngo ukaba umaze kumugeza kuri byinshi atariwe gusa ahubwo nabaturanyibe batuye aho akorera mukarere ka Kicukiro umurenge wa Rusheshe. Akomeza avugako ibi atabiorera kugirango yiteze imbere gusa ahubwo ari bumwe muburyo yahisemo bwogushyigiira ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), akomeza avugako mumushinga we akoresha abagore bari mukigero kiri hagati y’imyaka mirongwitatu n’ikenda na mirongo itandatu.

Ahirwe yabwiye Newtimes ati:”Nezezwa nuko nize ubwubatsi. Kuko ndabikunda ariko ibi ntibizatuma ntatekereza ubundi buryo nashora imari muri uyu mwuga kuko ubumenyi nakuye mwishuri ari kimwe mubishoro nzifashisha.”

Akomeza avugako bisa naho yatangiye gukabya inzozi ze kuko ajya gutangira uyu mushinga yahereye kumahugurwa yakoreye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yamazeyo amezi abiri umwaka ushize ndetse agahita akurayo bimwe mubikoresho yifashishije atangira uyu mushinga wo gukora inkweto, aho yatangira agera kubihumbi Magana arindwi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza