Ubukungu

Guhinga Macadamia byamuteje imbere: Ubu aratwara ibikombe mpuzamahanga

February-20
05:41 AM 2017

Elysee Gatarayiha niwe washinze company itunganya Norelga Macadamia mu Rwanda mu mwaka wa 2005.

Ubwo yatangizaga uyu mushinga nta bushobozi buhagije yari afite, yanatekereje kwaka inguzanyo muri Bank ariko asanga atayibona kuko ibyinshi mu byangombwa Bank zisaba atari abifite, bituma atangirira kubintu bicye yari afite, kuburyo ngo n’isoko yari afite atarihazaga icyo gihe.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa, Elysee yabonye abagiraneza bamutera inkunga kuko umushinga we wari mwiza, bimufasha kuwagura ndetse anagura imashini zo kumufasha kongera inyungu z’umushinga we vuba. Kugeza ubu ngo 75% by’umusaruro we bigurwa na Rwanda Airlines aho bayiha abakiriya bayo bagenda mu ndege naho 25% bisigaye abigemura mu bihugu by’abaturanyi Uganda, Tanzania n’Uburundi akaba afite gahunda yo gukomeza kwagura isoko rye kumugabane w’Afrika n’uburayi.

Ubu akaba yaratangije gahunda yo guteresha iki gihingwa byibuze mu turere 3 twa buri ntara y’u Rwanda, harimo Rwamagana, Kayonza, Nyanza, Huye, Karongi, aho avuga ko umuturage atanga umurima ubundi agahabwa ubufasha mu kuwutunganya, agahabwa imbuto, n’ibindi byangombwa byose kugeza macadamia zeze kandi zamara kwera akazigurirwa zose ku giciro cyiza.

Elysee akaba aherutse gutwara igihembo yakuye muri Gabon kubera ubwiza bwa Macadamia atunganya.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza