Ubukungu

Guhinga dodo bibafasha kwikura mu bukene no kwihaza mu biribwa

October-03
15:45 PM 2017

Abagore n’urubyiruko bo mu murenge wa Shyorongi, bemeza ko guhinga imboga za dodo byabafashije cyane kwiteza imbere bakanihaza mu biribwa bityo muri uyu murenge hakaba nta raporo z’indwara z’imirire mibi ikiharangwa muri rusange.

Umwe muri bo Mukarurangwa Venantie aganira na Radio Rwanda yagize ati: “Guhinga dodo biramfasha cyane, bimfasha kwiteza imbere, bimfasha kurya indyo yuzuye, abana banjye mbabonera amafranga y’ishuri nkanabishyurira ubwishingizi bwo kwivuza mu mafranga nkuyemo nta kibazo.”

Si abagore gusa kandi kuko n’urubyiruko rwinshi rutuye muri uyu murenge rwiteza imbere biciye mu mafranga bakura muri iki gihingwa kuko abenshi bemeza ko bamaze kugura amagare na moto bibafasha gukorera amafranga muri uyu murenge no mu mujyi wa Kigali mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Sebagabo Zazo nawe akaba yaratangaje ko bafite gahunda yo gushyiraho isoko rya kijyambere rizahuza abahinzi ba dodo. Yagize ati: “Rizaba ari ikusanyirizo ry’izi mboga kuburyo rizaba rinafite icyumba cy’ubukonjesherezo bwazo, bityo bizanadufasha kugabanya akajagari kakigaragara mu bucuruzi bw’iki gihingwa kuko abaranguzi bazo bava Nyabugogo bakizigura mu kavuyo, hakaba hanakiboneka abahinzi bazo bazizengurukana mu mihanda ya Kigali kandi hariho gahunda yo guca agataro burundu.”

Uyu muyobozi kandi akaba yarashimangiye ko iki gihingwa cyafashije abaturage kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga no kwihaza mu mirire kuko yagize ati: “Nk’ubu tumaze imyaka 2 nta raporo z’imirire mibi dufite kubera izi mboga.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza