Ubukungu

Guhemberwa mu ntoki ni imwe mu mbogamizi ikomeye ibuza urubyiruko kwiteganyiriza

October-25
17:18 PM 2017

Muri iki cyumweru cyahariwe kwiteganyiriza no kwizigama mu bikorera n’abatari basanzwe bari muri iyi gahunda, bamwe mu rubyiruko rukora umwuga w’ubufundi n’ubuyede baganiriye na RBA batangaje ko imwe mu mbogamizi ikomeye bahura nayo harimo kuba bahemberwa mu ntoki!

Umwe muri bo utashatse ko amazina atangazwa yagize ati: “Nk’ubu mfite company nkorera maze imyaka irenga 2 dukorana! Ariko icyo gihe cyose mazemo abakozi bose duhemberwa mu ntoki! Ntago wahemberwa mu ntoki ngo uzapfe kwibuka gutekereza kujya mu isanduku y’ubwiteganyirize kubitsa amafranga utanazi neza niba akazi uzakagumaho igihe kirekire!” Abandi bagenzi be nabo bunze mu rye bagira bari: “Ibyiza abakoresha bakagiye bashyiraho uburyo bwiza bwo guhemba abakozi babo kuburyo byibuze bayahabwa anyuze kuri compte zabo noneho RSSB igakataho ayo guteganyiziriza umukozi ataramugera mu ntoki!” Aba bakozi bemeza kandi ko burya amafranga agira inzira nyinshi anyuramo bityo iyo ageze mu ntoki n’ubucye bwayo bihutira kuyakemuza utundi tubazo.

Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku kwiteganyizira no kwizigama ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi RSSB gitangaza ko kimaze kwakira abakozi bashya bitabira iyi gahunda barenga ibihumbi 3000 kikaba cyizeye ko uyu mubare uzarushaho kwiyongera mu minsi iri imbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza