Ubukungu

Ghana: Sandrine Mutezinka w’imyaka 18 yashyikirijwe ibihumbi 5000 by’amadorari.

October-10
17:39 PM 2016

Muri Ghana mu nama y’ubuhinzi n’ubworozi ya Africa Agriculture International Network AINN yabaye hagati y’itariki 4 kugeza kuri 6 Ukwakira 2016 ,Sandrine w’imyaka 18 wiga amashuli yisumbuye mu kigo Gashora Girls Academy of Science and Technology nibwo yashikirijwe sheki yemerewe mu kwezi kwa Kamena I Kigali nyuma y’aho abaye intyoza mu kuvuga umushinga we imbere y’imbaga mu nama mpuzamaganga y’ubuhinzi ya FARA.

Muri Kamena Sandrine yabashije kuvuga neza umushinga we imbere y’ibaga maze agororerwa kuzahabwa ibihumbi 5000 by’amadorari agera kuri miliyoni enye z’amanyarwanda yo kwagura ubucuruzi bwe.

Sandrine yashinze ikigo Gashora Gold kuri ubu gikora ibiro 200 bya Peanut Butter inyongeragaciro k’ubunyobwa ndetse banagurisha ubuki.

Reba video ubwo Sandrine yavugaga umushinga we agahita agororerwa

Kanda Hano usome uko Sandrine yatangiye umushinga we

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza