Ubukungu

Gatsibo: Mukandengeye ahereye ku 1200 ubu afite za miliyoni

August-23
13:33 PM 2017

Hamwe na hamwe mu gihugu cyacu ndetse no hirya no hino ku isi urubyiruko rwumvikana ruvugako rwabuze akazi ndetse ko ubukene bubamereye nabi ariko Mukandengeye Florence we ngo ahereye ku gihumbi na maganabiri yabashije kwiteza imbere.

Mu magamboye aganira na Radio Rwanda mu kiganiro kazi ni kazi yagize ati:”Nahereye ku ibase y’inyanya nyigura igihumbi na Magana abiri ntangira ubwo nkirirwa nzenguru uyu murenge wa Giti nshaka abantu bazikeneye, zashira nkasubira kurangura izindi. ntabushobozi nari mfite ku buryo nakoraga urugendo rurerure n’amaguru nzikoreye kumutwe nzikuye i Nyagasambu ku isoko. kugeza ubu maze kugera kuri alimantasiyo yanjye bwite nakuye muri ubu bucuruzi bwanjye ariko ntangira hari benshi bancaga intege bambwirako ntakintu nzagera ariko ubu nibo bahora baza kunguza amafaranga kugeza ubu.”

Akomeza avugako akazi kose ugashyizeho umutima ntakintu katakugezaho kuko nawe yahereye ku ibase yinyanya yonyine ubu akaba mumurenge wiwabo ari umwe mubavuga rikijyana nkabandi bose bagize icyo bigezaho.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza