Ubukungu

Expo2017: Nyuma yo kurangiza amashuli,abakobwa 3 bihangiye umurimo wo gukora amasaro

September-07
00:08 AM 2017

Urubyiruko rwamuritse ibikorwa byarwo muri Expo mpuzamahanga ya 2017,ruragira inama bagenzi babo aho Abakobwa batatu bari mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko bishyize hamwe bakora umushinga wo gukora inigi n’ibikomo ngo biteze imbere.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The NewTimes aba bakobwa bakora inigi n’ibikomo mu masaro kandi bakabikora bafatanyije. Aba bakobwa barangije amashuri yabo ya kaminuza umwe muribo niwe ukiri kwiga.

Umwe muri bo yagize ati”ejo hawe hari mu biganza byawe”.Jessica Kabarungi,Louise Mukamanzi na Grace Umutoniwase ni abakobwa bihimbiye umushinga mushya bakaba baraje kumurika ibikorwa byabo muri expo y’uyu mwaka I Gikondo mu mugi wa Kigali.

Igikomo kigizwe n’amasaro 25 bakigurisha amafaranga 1000 kandi bigatwara iminota itarenze itanu. Kabarungi,aragira ti” nababazwaga cyane no kuzuza imifuka y’umukoresha wanjye amafaranga igihe nabaga ndigukora ibiraka” Umutoniwase arabwira urubyiruko kwigira ku bakoresha babo. Aragira ati” birashoboka ko umwaka utaha ushobora kugaruka kumurika ibikorwa byawe ibyo tubona mubuzima biratwigisha. Hari abanyamahanga bakorera mu Rwanda,twabigiraho.”

Kabarungi we aragira ati” tugomba gutekereza cyane tugafunguka tugashaka icyo twakwikorera .Reba umubare w’abanyeshuri barangije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda uyu mwaka ntitwabonera rimwe akazi, twe ubwacu tugomba kwihangira akazi .“

Aba bakobwa batangaje ko muri iyi expo ,ku munsi babona inyungu y’amafaranga iri hagati y’ibihumbi 30000 na 45000 buri wese. Batangaje kandi ko batekereza kwagura isoko ryabo rikagera ku rwego rwa Afurika y’iburasirazuba

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza