Ubukungu

BK yizeye ko ba rwiyememezamirimo 8 bazatoranwa muri 50 bazishyura neza inguzanyo za miliyoni 60 zidafite inyungu

May-16
11:45 AM 2017

Binyuze mu mushinga BK Urumuri Initiative ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato kugirango babone igishoro, Banki ya Kigali ifatanije n’ikigo Inkomoko batoranije imishinga 50 ikoresha ikoranabuhanga mu mishinga 400 yari yahatanye. Iyi mishinga igaragaza ko izabyara inyungumu myaka irambye 50 iri imbere. Imishinga 8 myiza muri iyi mirongo itanu.


Umuyobozi mukuru wa BK Dr Diane Karusisi

Umuyobozi mukuru wa BK Dr Diane Karusisi yemeje ko imishinga yatoranijwe bizeye ko inguzanyo bahabwa izishyurwa neza kandi ko izahindura ubuzima bwa benshi mu myaka 50 iri imbere. Yagize ati hatoranijwe imishinga 50 yatangiye kubyara inyungu ndetse n’imishinga ikiri mu bitekerezo ariko itanga ikizere cyo kubyara amafaranga. Iyo mishinga yiganjemo iy’ikoranabuhanga ndetse n’iy;ubuhinzi n’ubworozi hifashishijwe ikoranabuhanga. Imishinga 8 myiza kurusha iyindi izahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 60 ariko nta nyungu tuzabaka. Twizera ko ari ari imishinga izabyara inyungu ikabasha kwishyura inguzanyo bazahabwa na BK. Iyi nguzanyo bazahabwa izahindura ubuzima bwabo n’imishinga yabo haba mu mibereho no mu bukungu.


Juliene Oyler umuyobozi wa Inkomoko

Juliene Oyler uyobora Inkomoko izatanga amahugurwa y’amezi arindwi ku mishinga 50 yatoranijwe ku rwego rw’igihugu atangaza ko ubumenyi bazigisha abayobozi b’imishinga buzabafasha kwiga neza no kunonosora imishinga yabo ikazinjiza amafaranga bazishyura igihe babonye inguzanyo.Julienne ati tuzabaha abajyanama bazabakurikirana bakabigisha uko imishinga yabo izinjiza. Twizeye ko imishinga izatoranwa izabasha kwishyura dore BK izabaha igishoro,inguzango kandi kandi ikazabihanganira mu buryo bazagenda bishyuramo inguzanyo.

Umuhoza Pearl umwe mu batoranijwe ufite umushinga wo gucuruza imbuto n’ibiribwa by’intungamubiri yaganiriye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw maze yishimira uburyo igitekerezo cye bagitoranije yizeye ndetse ko na nyuma y’amahugurwa aramutse atsinze agatorwanwa mu mishinga 8 yiteguye guhabwa no kwishyura inguzanyo. Yagize ati ndishimye kuba igitekerezo cyumushinga bagihisemo.amahugurwa bazaduha nzunguka byinshi haba gusangizwa ubumenyi n’abasanzwe bakora ubucuruzi ndetse no kumenyana. Ndizera ko umushinga wanjye nibawufata mu mishinga umunani nzaba narasobanukiwe n’uburyo bwo gucuruza nkinjiza amafaranga nkabona uko nakwishyura inguzanyo idafite inyungu ya BK.

Imishinga 50 yatoranijwe irimo 20 ijyanye n’ikoranabuhanga ,11 ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ikoresha ikoranabuhanga n’indi ijyanye n’ibindi bikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga. Kuva taliki ya 16 Gicurasi 2017 iyi mishinga yose yatangiye amahugurwa azamara amezi 7 mu kunonosora imishinga yabo no kureba uko yabyazwamo ubucuruzi burambye.

Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo gutanga ba rwiyemezamirimo 50

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza