Ubukungu

Ba rwiyemezamirimo bagomba kwigira kubituma batsindwa kugirango bagere kuntsinzi: Jack Ma

July-21
03:54 AM 2017

Kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Nyakanga ,Umuherwe Jack Ma washinze ikompanyi ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet "Alibaba Group" mbere yuko agera mu Rwanda yanyuze muri Kenya aho yaje yitabiriye Inama mpuzamahanga ya Youth Connect Africa 2017.

Jack Ma aganira n’itangazamakuru rya Kenya i Nairobi yagize ati:”Barwiyemezamirimo bagomba kwigira kubituma batagera kubyo bashaka kugirango babashe kugera kucyo bashaka ”

Akomeza avugako muri Kenya yahabonye ibintu byinshi nkikoranabuhanga ndetse na interineti yihuta kubwibyo urubyiruko bagomba gukoresha amahirwe ahari kugirango babashe guhangana nibibazo byaburi munsi bigaragara kumugabane wa Afurika.

Jack Ma avugako kubera ibyo yabonye agiye gushora imari ye muri Kenya aho ngo agomba kwibanda kubijyanye nikoranabuhanga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza