Ubukungu

Ahereye ku bihumbi ijana yizigamye , yazamuye ubucuruzi bwambukiranya imipaka

February-08
04:31 AM 2017

Akimara kurangiza kwiga kaminuza, afashijwe na AERG yahawe amahugurwa ku kwihangira umurimo, aho yahise ashora ibihumbi ijana 100000 mu bucuruzi bw’imyenda (aya mafranga akaba yari yarayazigamye ahereye ku nkunga FARG yamugeneraga ubwo yari akiri umunyeshuri.

Agitangira ubu bucuruzi bwe yaranguraga imyenda 20, akaba yarakoreraga ku kameza gato cyane mu isoko rimwe ryo mu mugi wa Kigali. Abakiriya be ngo bari inshuti ze za hafi n’abaturanyi bari basanzwe bamuzi gusa. N’ubwo ari imfubyi ya Jenoside Vedaste niwe wenyine warokotse mu muryango w’iwabo, Jenoside ikaba yarabaye afite imyaka 3 gusa akaba ubu afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’imari yakuye muri INILAK mu mwaka wa 2013.

Ahereye ku bumenyi yakuye mu mahugurwa yahawe bujyanye no kwamamaza, bwamufashije kumenyekanisha ubucuruzi bwe akoresheje Whatsapp na Facebook. Vedaste akomeza yemeza ko binatewe n’uburyo afata neza abakiriya be, bariyongereye cyane, kuko umuguriye uyu munsi amurangira undi, dore ko n’imyenda ye iba ari myiza cyane.

Uku kwiyongera kw’abakiriya kwamufashije kuzamura igishoro cye aho bwazamutse kugera kuri 50% ndetse ubu yatangije umushinga wa kabiri, uyu mushinga ukaba ari ugutera urutoki imibyare isaga ibihumbi bitatu (3000) y’insina ndetse akaba arutezeho umusaruro ufatika mu myaka iri imbere.

Nk’abandi bashoramari bose Vedaste nawe ahura n’imbogamizi aho kugirango abone imyenda igezweho ijyanye n’igihe abakiriya be bakunda, ayikura I Bugande. Bitewe n’amatike y’ingendo n’imisoro atanga ku mipaka, bituma arangura imyenda micye ugereranyije n’iyo aba yifuza kurangura. si ibyo gusa kuko ngo n’ibiciro byayo bihita bizamuka bityo abakiriya be akabahera ku mafaranga menshi bituma bamwe muri bo batamuhahira kubera amikoro.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza