Top News

Yashinze ikigo yiyemeza gufasha urubyiruko rudafite akazi n’ubushobozi bwo gukomeza kaminuza kwiga

December-26
04:58 AM 2017

Amaze kubona ko urubyiruko rw’abasore n’inkumi benshi baha cyane agaciro amashuri ya kaminuza kurusha ibindi byose, Nkurunziza Francois umusore w’imyaka 26 yamenye neza ko abenshi mu rubyiruko rwo mu murenge wa Gatore, akarere ka Kirehe, bazungukira mu ishuri ry’umwuga ahanini babitewe no kubura ubushobozi bwo kwiga amashuri ahenze arimo no gukomeza kaminuza.

Abajijwe icyamuteye kugira igitecyerezo cyo gushing ikigo cy’amashuri yagize ati: “Dukeneye ababoshyi b’imisatsi b’umwuga, abubatsi, abadozi, bakora akazi kabo neza. Hamwe n’ubu bwoko bw’amahugurwa nari nzi neza ko nshobora gufasha urubyiruko rwinshi rutagira akazi.”

Francois yarangije kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi. Ariko ntiyigeze yifuza gukora mu bijyanye n’ubuhinzi akaba yaratangiye kugira iki gitekerezo ataruzuza imyaka 26; icyo yifuzaga cyane ni ugutangiza ishuri ry’imyuga. Inzozi ze zabaye impamo ubwo yegeraga ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA kikamusobanurira ibyibanze kugirango umuntu afungure ishuri ryigenga. Nyuma yaho akegera DOT Rwanda ikigo gitanga amahugurwa n’ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko. Akaba yarahaherewe amahurwa n’urugendo shuri byamufashije kwiha intego n’intumbero, aho yanigiye uko azegera abakiriya be akabona isoko ndetse akanabona ubushobozi bw’abakiriya, intego zabo n’ibibazo bafite. Amaze kwigwizaho ubu bumenyi bwose Francois yateguye amasomo ashobora guha abazamugana, n’ubwo kuva na mbere atari yatekereje gutanga isomo kuri mudasobwa nyuma yaje gusanga bizafasha urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo iri somo aryongera muri gahunda ye.

Agifungura imiryango mu 2015 Francois yakiriye abanyeshuri 100, mu ishuri rya Gatore Vocational Training Center, ishuri rikaba ryarigishaga ubwubatsi, ububoshyi bw’imisatsi, ubudozi n’ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa.

“N’ubwo gutangira byari bigoye, abajyanama banjye bansobanuriye ko ibyiza atari ugushora amafranga menshi mu kintu icyarimwe, ahubwo ko nshobora gutangiza macye nk’uri mu igerageza noneho namara kubona ko ibyo nkora bihuye n’ibyo abakiriya bakeneye nkaba nakwagura umushinga ukaba munini.”

Iri shuri rye rikaba ari igisubizo ku miryango idafite ubushobozi buhagije bwo kohereza abana muri kaminuza, ariko rigakora ibishoboka byose ngo abana bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo aho ribategura kuzavamo abakozi beza bifuzwa na buri wese. Akaba anakorana n’ibigo bifasha abana be kwimenyereza akazi nyuma no mugihe cy’amasomo. Umwe mu banyeshuri yagize ati: “ ntago hano batwigisha amasomo gusa ahubwo banadutoza gukorana umwete.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza