Top News

Yababariye,yubakira ndetse ashyingira uwamwiciye umugabo n’abana muri Jenoside #Kwibuka23

April-13
04:25 AM 2017

Adele Kangabe utuye mu karere ka Rwamagana yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho agifite inkovu nyinshi nyuma yo gutemwa no gusogotwa ndetse no guturikanwa na gerenade ariko Imana iramurinda ntiyashiramo umwuka. Yaje kumara iminsi irenga 21 ari muri koma.

Nyuma ya jenoside byakomeje kumugiraho ingaruka dore ko yajyanwe muri Amerika kwivurizayo amezi atatu maze arakira.

Nyuma yo gukira yasubiye gushakisha abamwiciye umuryango bari bafungiye muri gereza ya Rwamagana. Adela yahuye na Rudoviko Kagabo wamwiciye umugana n’abana areba. Kagabo yabashije kumusaba imbabazi amaze adele abonako bimuvuye k’umutima.

Adele ati Rudoviko yansabye imbabazi arimo arira abona inkovu k’umubiri wanjye ambwira ko ari we nyirabayazana w’ibyabaye byose k’umuryango wanjye.

Nyuma yako Rudoviko arekuwe nyuma yo gusaba imbabazi ,adela yamwakiriye mu rugo iwe amufata nk’umwana mu rugo ndetse amwubakira inzu ashaka umugore.

Adele yemeje ko kubabariba byamwomoye ibikomere yatewe na jenoside naho k’uruhande rwa rudoviko avuga ko kubabarira bitanga amahoro mu mutima
Adele ati ubu ndabohotse mu mutima wanjye. Ndagenda nkamuramutsa ,Nishima cyane kubona umwana be kuko ubu mbafata nk’abuzukuru banjye. Ijambo ry’Imana ryaramfashije. Ndakangurira abandi bacitse ku icumu gusenga no gukunda abantu bose kuko igihugu kiradukunda kandi kiratuzirikana.

Rudoviko ati gusaba imbabazi bbitanga amahoro bikabohora n’umuntu kuko mbere uba wumva nta mahoro ufite ntabwinyagamburiro nubwo haba hashize iminsi umuntu ari mu icuraburindi ariko umuntu yakagombye gusaba imbabazi.

Adele Kangabe ubu ni umurinzi w’igihango.Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 bizamara iminsi 100 uhereye taliki ya 7 Mata 2017.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza