Top News

USA: Madamu Jeanette Kagame yahamagariye abafasha b’abakuru b’ibihugu gukomeza gutanga umusanzu wabo wo gufasha urubyiruko

September-21
18:29 PM 2017

Mu nama nkuru y’umuryango w’abibumbye ya 72 iri kubera mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Madamu Jeannette Kagame yabwiye bagenzi be b’abafasha b’abakuru b’ibihugu ko igihugu kizi neza agaciro k’urubyiruko mu iterambere ryacyo, kigomba kwita ku buzima ndetse n’uburezi bwarwo.

Umufasha wa Perezida w’ U Rwanda yagize ati: "Ubushobozi bwacu bwo guhuriza hamwe imbaraga z’umugabane wacu bushingiye ku buzima bwiza n’imibereho myiza y’urubyiruko rwacu. Tugomba gushyira rero imbaraga mu bikorwa by’ubuzima n’uburezi kugira ngo tugere ku ntego yo gutangira ukwishyira ukizana, kuguma mu kwishyira ukizana no kubaho nta cyorezo cya SIDA, rero mureke twite ku rubyiruko, duharanira uburenganzira bwarwo kugira ngo rugire ubuzima bwiza ndetse n’uburezi burubereye bityo rubone umwanya wo gukoresha amahirwe yarwo arufasha kuzagira imbere heza."

Madamu Jeannette Kagame kandi yahamagariye bagenzi be b’abafasha b’abakuru b’ibihugu gukomeza gutanga umusanzu wabo wo gufasha urubyiruko gukomeza kwagura impano zarwo bityo babashe kwiyubakira ejo hazaza.
Iyi nama ihuza abafasha b’abakuru b’ibihugu ikaba iri kubera rimwe n’iyo abakuru b’ibihugu byose byo ku isi uko ari 193 ikaba imaze iminsi itanu ibera i New York ho muri Amerika.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza