Top News

Urwishe Kiyovu rwavumbuwe na Masudi, Djabir ,Ashilaf kadubiri na Bibi

June-15
16:05 PM 2017

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe k’umukino wa nyuma usoza shampiyona ya ruhago 2016-2017 mu Rwanda, ikipe ya Kiyovu Sports ikina mu cyiciro cya mbere aho imaze Imyaka irenga 50 yamanutse bidasubirwaho mu cyiciro cya kabiri bitewe n’impamvu zagiye zigarukwaho n’abakunzi bayo ,abayikiniye ndetse n’umutoza wayo Djabir witeguye kumanukana nayo.

Masudi Djuma utoza Rayon Sport akaba yarigeze gukinira Kiyovu sport yababajwe no kuba iyi kipe isohotse mu cyiciro cya mbere. Mu ijwi ririmo akababaro yagize ati nari ndi mukazi twayitsinze kiyovu byari byiza kurangiza dutsinda. Nk’umuntu wakiniye Kiyovu Sport uyifitiye amarangamutima ku giti cyanjye atari akazi navuga nti birababaje kubona ikipe nka Kiyovu imanutse mu cyiciro cya kabiri.Ishobora kuba izize ibintu byinshi haba amahera make bari bafite(amikoro) cyangwa ibindi kandi Ikipe ikoresha abana gusa idafite abakinnyi b’inararibonye ntacyo yageraho.

Djabir Mutarambirwa , wakinnye muri Kiyovu Sport akayibera na Kapiteni ubu niwe utoza Kiyovu sport kuva Gicurasi 2017 aho yari umutoza wari wungirije Aloys Kanamugire waje guhagarikwa bigatuma Djabir asigarana ikipe , yagaragaje impamvu zo gutsindwa kw’ikipe ye. Yagize ati" twatsinzwe na Rayon Sport kuko yaturushije. Kiyovu izize ubukene ahanini. Buriya Kiyovu yakagombye kubona ubushobozi nk’ayandi makipe no kurwanira ibikombe".

Munyaneza Ashilaf "Kadubiri" usanzwe atoza mu Budage yakinnye mu makipe y’abana ba Kiyovu Sports, mu 1987 akina mu nkuru kugeza mu 1991 ajya mu Budage
yaje kunenga abakomeje guterera agati mu ryinyo ntibafashe ikipe yabo ya Kiyovu sport.
Ashilaf ati "bamwe mu bakunzi ba Kiyovu babaye ntibindeba no mu buyobozi bw’ikipe ya Kiyovu ntibwashyiramo ingufu nk’uko abandi bayobozi bo mu yandi makipe babigenza. Aba bosore bato bagongwa na cya kibazo cy’ubunararibonye buke (experiance) kuko mu mutwe ntibarakomera ugasanga rero guhura na Rayon Sport ikomeye gutya bigenda kuriya .


Bibi ufana Kiyovu Sport mu gahinda Kenshi

Bibi ufana Kiyovu Sport kuva 1975 , dore ko yasanze ababyeyi be bayifana, yikomye ubuyobozi bw’ikipe ko aribwo butumye ikipe y’urucaca imanuka bwa mbere mu cyiciro cya kabiri gikinirwana n’abakiri bato ndetse ko kubwe yiteguye kuzayikurikira.

Bibi yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ati "Ikipe yacu izize ubuyobozi bubi. Na bariya bana bakinisha umusaruro wabo nuriya nta kundi. Tuzayigwa inyuma nyine mu cyiciro cya kabiri (Hirya ye havugiraga amajwi y’abafana ba Rayon sport bati Oya nigeende ). Yakomeje agira ati" kandi twizera ko nyuma y’umwaka ikipe yacu izagaruka mu cyiciro cya mbere ndetse na za Juventus zasubiyeyo ziragaruka. K’ubushobozi bwacu buke twe abafana twafashije ikipe yacu nubwo twari bake ariko twarayishyigikiraga .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza