Top News

Urubyiruko rwashegeshwe na Genoside rwasobanukiwe ndi Umunyarwanda mu Itorero Urunana

December-18
04:17 AM 2016

Iri torero ryaberaga mu kigo cya gisirikare giherereye mu karere ka Gatsibo, rihuza urubyiruko rurenga 754, ruvuye hirya no hino mu gihugu, ndetse no hanze y’u Rwanda. Mu bitabiriye itorero harimo urubyiruko rwarokotse Genoside, abakomoka kubabyeyi bakoze Genoside, abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Genoside ndetse n’abana biga mu mahanga.

Intero yari imwe k’urubyiruko rwitabiriye iryo torero ubwo ryasozwaga kuwa Kabiri Tariki 15 Ukuboza 2016, Urubyiruko rwarokotse Genoside rwatangaje ko mbere bari bafite imyumvire yo kurebera abantu mu moko, itorero Urunana ngo rikaba rishoje bafite imyumvire itandukanye n’iyo bari bafite mbere.

Nyirarukundo Bora wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve ati:” Iby’ababyeyi batubwirira ku mashyiga tugiye kubihakana kuko twamenye ukuri, abatubwira ngo uri umututsi ntugashake umuhutu nta gaciro twamenye ko twese turi Abanyarwanda.”

Naho ku ruhande rw’abavuka ku babyeyi bakoze Genoside,bo bavuga ko baterwa ipfunwe n’ibyo ababyeyi babo bakoze bakaba bagomba kurenga imyumvire y’ababyeyi bakiyubakira u Rwanda ruzira amacakubiri.

Abakomotse ku babyeyi bafashwe kungufu nabo ngo byarabagoraga kwiyakira, ariko ngo bagomba gukoresha amahirwe bahabwa bagatanga umusanzu wo kubaka u Rwanda ruzira amahano nk’aya rugwiririye mu wa 1994.

Urubyiruko rurenga 69 rwiga mu bihugu 13 bitandukanye bimwe bikigaragaramo n’ipfobya rya Genos ide yakorewe Abatutsi,rwavuze ko rugomba kunyomoza ibinyoma biharabika u Rwanda bivugirwa muri ibyo bihugu bigamo, dore ko ukuri bavanye mu itorero ariko bagiye kugenda bakwirakwiza ahobiga.

Iri torero ryiswe Urunana rw’urubyiruko Inkomezamihigo, ryasojwe kumugaragaro na Minisitiriw’ingabo Gen. James Kabarebe, akaba yarasabye urubyiruko rwari aho gukwirakwiza inyigisho bakuye muri iryo torero, n’abandi batabashije kuryitabira bakabimenya ,bigatuma imbaraga z’urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo zigira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugucyabo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza