Top News

Urubyiruko rwa RPF rwasabwe kutagambanira ibyo igihugu cyagezeho

November-27
15:52 PM 2017

Mu nama nkuru y’urubyiruko rushamikiye k’umuryango RPF Inkotanyi, urubyiruko rwari rwitabiriye inama rwongeye kwibutswa ko badakwiye kwibagirwa aho igihugu cyavuye hatari heza kandi ko bakwiye no gukomeza gusigasira ibyagezweho kuko kwirengagiza ibi byose byaba ari ubugwari ndetse no gutesha agaciro ibyo urubyiruko rwitanze ngo igihugu kibe kigeze aho kigeze ubu.

Afungura inama nkuru ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI François Ngarambe, yagejeje kubitabiriye iyi nama nkuru, Indamutso ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Mu butumwa bwe,yasabye urubyiruko kutibagirwa aho twavuye n’icyo turi cyo, abasaba gushyira hamwe, kugira intego, kwitanga bidasubira inyuma, kwirinda kurengwa, kutavunisha abandi no kudatatira igihango cyo kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’Igihugu.
Ngarambe yagize ati:”Nkuko turi kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongwitatu, dukwiye kwibuka aho twavuye maze tugashyira imbaraga aho bitagenze neza, ntidukwiye kwibagirwa amateka yacu ndetse n’inkomoko yacu.”

Yakomeje agira ati:”ntitwakwizihiza imyaka mirongo itatu ngo twishimime hakiri abantu bakicwa n’indwara zituruka ku myanda ndetse n’imirire mibi, murwanye imirire mibi ndetse nikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho mutuye nk’urubyiruko imbaraga z’igihugu.”

Naho minisitiri w’ingabo James Kabarebe yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye kucyicaro cya RPF inkotanyi i Rusororo ko igihugu cyabohowe n’urubyiruko nkabo ariko bo bakaba bararanzwe no kudateshuka ku nshingano ndetse no kuba bari abanyamurava. Mu magambo ye yagize ati:”nta gihugu twari dufite mbere ya mirongo icyenda na kane kuko twari twaratakaje ubwenegihugu ariko ubu twishimirako dufite igihugu. ”

Iyi nama ikaba yahuje urubyiruko ruhagarariye urundi kurwogo rw’umuryango wa RPF Inkotanyi guhera ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu. Iyi nama ikaba iri mu rwego rwo gutegura isabukuru y’imyaka mirongwitatu 30 RPF Inkotanyi imaze. Ikaba iteganijwe taliki ya 16 Ukuboza 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza