Top News

Urubyiruko rw’ingimbi rurashishikarizwa kwitabira gahunda yo gukebwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Sida

July-19
07:21 AM 2016

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga ʻAll in Campaignʼ bugamije gukangurira ingimbi n’abangavu kwirinda virusi itera Sida akaba ari igikorwa cyatangijwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika.

All in campaign ikaba ikomeje aho muri iki cyumweru tuvuyemo Imbuto Foundation n’ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare (RMH) biherereye I Kanombe bagiranye amasezerano y’ubufatanye harimo igikorwa cyo gukebwa kubushake ku ingimbi zifite imyaka 15-24. N’umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abagera ku 100 b’urubyiruko bari biteguye gukebwa kubushake.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko kwikebesha bidahagije, umuntu agomba kubifatanya n’ubundi buryo bwo kwirinda Sida. Mu 2010 abikebesheje bari 14%, imyaka itanu yakurikiye bari bageze kuri 30%, turifuza kugera 70%. Umufasha w’umukuru w’igihugu yihaye intego yo kugabanya ubwandu bwa virusi itera Sida ku kigero cya 75% no kugabanya impfu kuri 60% muri 2020. “Minisiteri y’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa turangajwe imbere no kugera kuri iyo ntego igihe niki cyo kubishyira mu bikorwa”.

Mu ijambo minisitiri w’ingabo yagegejeje kubari aho yagize ati: “Muri ubu bufatanye turifuza kugeza ubu bukangurambaga All in Campaing ku rwego rwo hejuru ndetse no gushyira mu bikorwa ibyemejwe”, ibi bijyanye n’inshingano z’ingabo z’igihugu. Kurinda imbibi z’u Rwanda bijyana no gufasha abantu kugira ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko gukebwa (circumcision) birinda umuntu kwandura virusi itera ku kigero cya 60%. Iki gikorwa cyo kwikebesha kizakomereza mu bitaro by’Uturere, urubyiruko rubyifuza rukaba rushishikarizwa kwitabira.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza