Top News

Urubyiruko rw’abanyeshuri rugomba kumenya ko bishoboka kwambara karuvati binyuze ku gisarubeti: Minisitiri Biruta

October-24
10:11 AM 2016

Urubyiruko rw’abanyeshuri rugomba kumenya kwambara karuvati binyuze ku gisarubeti: Minisitiri Biruta

Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Umutungo Kamere Vincent Biruta, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye kubirebana nuburyo bwo kubaba kwihangira imirimo bagendeye kubumenyingiro n’imyuga ndetse no kudategereza ibyo bita akazi keza nyuma yo kurangiza amasomo yabo.

Nkuko tubikesha Televiziyo Nyarwanda mu kiganiro cyayo kitwa“Inspire me” Minisitiri w’Umutungo Kamere Vincent Biruta yasobanuriye abanyeshur i ko kugirango bagire icyo bageraho batagomba guhita bibwira ko bagomba kumera neza binyuze mu guhabwa akazi karemereye no kwambara amakaruvati.

Yagize ati Ati “Ibiborohera ni ukwibaza ngo murashaka kuzaba aba boss, mukambara amakaruvati kandi wenda Atari nayo yabahesha amahirwe mu buzima,ndetse mutazi neza n’ikizabahesha ayo makaruvati, mushobora kuyageraho binyuze ku isarubeti mwakoze imyuga nk’ubwubatsi n’ibindi.”

Ibi Minisitiri w’Umutungo Kamere Biruta arabivuga mu gihe leta ifite gahunda yog ukura imyumvire iri mu rubyiruko cyane cyane urukiri ku ntebey’ishuri ko bagomba kubona akazi nyuma yo kurangiza amashuri yabo batakabona bakiyumvisha ko ntayandi mahitamo ahari yo kuba babona ibyo bakora mu gufasha abarangiza amashuri kubona icyo bakora kandi kibabyarira inyungu, hashyizweho ibigo bishinzwe kwigisha imyuga n’ubumenyingiro (VTC na TVET) kugirango urubyiruko rurangije amashuri rubashe kwihugura bityo rwihangire imirimo yaruteza imbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza