Top News

Urubyiruko ruturutse Nyagatare rwiyemeje guhashya ingengabitekerezo ya Jenocide

December-20
08:42 AM 2017

Itsinda ry’urubyiruko ruturutse mu karere ka Nyagatare rwo mu Itorero ‘Armée du salut’ n’inshuti zabo , kuri uyu wa 19 Ukuboza 2017 rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruhava rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide .

Uhagariye iri tsinda ry’urubyirukio Rishirumuhirwa Alexis, yavuze ko impmavu nyamukuru yatumye basura urwibutso ari uko benshi muri batazi neza amateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda bityo ko bagomba kujya ku rwibutso ngo bahigire byinshi.

Yagize ati “ Iwacu Nyagatare hariyo n’urubyiruko ndetse n’abantu bakuru baturutse mu bice bitandukanye, ndetse dufite benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi rero twaje gusura urwibutso kugira ngo tubone ibisobanuro bihagije ku mateka kandi ndahamya ntashidikanya ko tuhakuye impamba tuzasangiza bagenzi bacu basigaye .”


Basobanuriwe amateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi ku Gisozi

Naho umuyobozi w’imishinga mu Itorero ‘Armée du salut’ mu Rwanda no mu Burundi, Nsengimana François, yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge butigishwa urubyiruko gusa kuko n’abakuru babukeneye ariko kandi by’umwihariko urubyiruko kubera ko ari bo b’ejo haza bagomba kubishyiramo ingufu kurusha abandi.

Yagize ati “Muri rusanga iyo urebye mu Itorero ryacu urubyiruko rugera kuri 64% bityo rero kubasobanurira amateka y’igihugu cyacu ni ingenzi cyane kuko ari bo bazaba bagize iki gihugu ejo hazaza ni byiza rero ko bamenya amateka kugira ngo babone nuko bazarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza