Top News

Urubyiruko rushobora guhanga udushya twinshi ruhereye kubyo Afurika yifitemo : Perezida Kagame

March-07
07:22 AM 2017

Perezida Paul Kagame atanga ikiganiro ku rubyiruko rwo muri Amerika mu mpera z’ukwezi kwa Gashayantare muri kaminuzaya Havard, yavuze ko Afurika ikeneye urubyiruko rushoboye guhanga udushya twinshi ruhereye kubyo Afrika yifitemo nk’umutungo rukadukwirakwiza no kuyindi migabane murwego rwo gukurura abashoramari na bamukerarugendo kuri uyu mugabane.

Yanabwiye abari aho ko atari ngombwa kwita ku itangazamakuru mpuzamahanga rivuga kuruhande rw’ibitagenda gusa buri munsi babisubiramo.

Akomoza kuri Silcon Valley of Africa, perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka 20 u Rwanda ruhuye na Genoside yakorewe abatutsi aho igihugu cyari cyangiritse mu buryo bukomeye, ariko ubu iterambere rikaba ryaragezweho mu buryo bugaragarira buri wese kuburyo PIB (Produit Interne Brut) Ibyinjira imbere ku muturage byikubye inshuro zirenga eshanu. Ubukene nabwo bukagabanuka kugera kuri 25% ndetse n’ubusumbane mu bantu bugakurwaho burundu nkuko ibipimo bya Banki y’isi BM Bank Mondial bubigaragaza.

Imwe mu rugero rw’intego za vision 2020 yagezweho ni KLab (Knowledge Laboratory) akaba ari umwanya rusange wagenewe guhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakabasha kubona Wi-Fi y’ubuntu. Aho banahuriza hamwe ibitekerezo bakanabasha kungurana inama n’ubumenyi

60% by’abaturage b’U Rwanda bafite hasi y’imyaka 25. Akaba ariyo mpamvu leta yiyemeje gushora ingufu muri icyi cyiciro cy’umutungo wayo aho yatangije imishinga myinshi mu bana harimo abakiri mu mashuri n’abayarangije ntibahite babona imirimo mu nzego za leta.

Muri iyi mishanga twavuga One Laptop per child aho kubufatanye na OLPC umushinga mfatanyabikorwa w’abanyamerika abana basaga 200.000 mu bigo birenga 400 batuye mu bice by’icyaro bagejejweho mudasobwa zibafasha mu masomo yabo ibi bigashyira urwanda ku mwanya wa 3 ku isi mu gukoresha mudasobwa mushuri abanza, n’iyindi myinshi itandukanye.

Amafoto

Ivomo: Afrique Jeune Entrepreneur

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza