Top News

Urubyiruko rurasaba guhabwa umwanya muri gahunda z’iterambere

September-22
11:13 AM 2016

Ni kenshi abahanga bakunze kuvugako urubyiruko arirwo mbaraga z’igihugu ndetse ari ni umusingi w’iterambere rirambye.

Umubare munini w’abanyarwanda ni urubyiruko kuko abagera kuri 70% babarirwa murubyiruko nkuko ibarura rusange riheruka gukorwa mu mwaka 2012 ryabitangaje.
Inzobere muri Politiki hamwe n’urubyiruko barasaba abafata ibyemezo ku mugabane wa Afurika guha umwanya ukwiye urubyiruko kugira ngo rurusheho kugira uruhare muri gahunda z’ iterambere z’ umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ni mu gihe kandi urubyiruko rusabwa gufata inshingano hakiri kare kuko uyu mugabane uruhanze amaso nk’ abayobozi bawo b’ ejo hazaza.

Rumwe murubyiruko rwaganiye na www.yeejo.rw batubwiyeko bumva nabo bashaka kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse ni umugabane w’ Afrika gusa bakagira ikibazo cyo kutabona umwanya uhagije kandi uhoraho wo gutanga ibitekerezo byabo, bakaba ngo basaba ababahagarariye kubegera kenshi bakaganira bungurana ibitekerezo.

Kuruhande rw’ U Rwanda, Leta ntihwema gushishikariza urubyiruko gutanga imbaraga zabo ndetse ni umusanzu wabo mu kubaka igihugu ndetse hari n’amahuriro menshi y’ urubyiruko abafasha gukusanya ibitekerezo byabo aha twavuga nk’Inama Nkuru y’urubyiruko, ibi bikaba byaba igisubizo kuri aba baganiriye na yeejo.rw.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza