Top News

Urubyiruko rukora iki mu kwezi kw’amahuriro y’urubyiruko?

November-13
00:53 AM 2016

Ukwezi kw’amahuriro y’urubyiruko (Youth Connect) ni gahunda zireba abanyeshuri mu gihe cy’ibiruhuko, kwatangijwe mu Rwanda hose,gufungurwa n’ibikorwa rusange bitandukanye bigambiriye gufasha abatishoboye hirya no hino mu gihugu.

Ibikorwa byo mu kwezi guhuza urubyiruko,ngo bizajya biba buri wa gatanu, urubyiruko ngo ruzajya rukora ibikorwa bitandukanye, nko kubakira abatishoboye, nk’imfubyi n’abapfakazi, ndetse bakerekwa n’uburyo butandukanye bwo kwihangira imirimo.

Muri ubwo buryo harimo nka gahunda ya Leta yokongera imirimo, aho Leta ifite gahunda yo guhanga imirimo nibura 200,000 buri mwaka idashingiye k’ubuhinzi, kandi bazajya bigishwa uburyo bwo gukorana n’ibigo by’imari kugirango babashe kwimakaza umuco wo kwizigamira.

Uku kwezi kw’amahuriro y’urubyiruko, ngo kuzaruhesha uburyo bwo gukoresha amahirwe ari hirya no hino mu turere, ndetse no kuyabyaza umusaruro.

Ibi bikorwa byo mu kwezi ko guhuza urubyiruko, byatangiwe bigendeye ku ntego igira iti “Rubyiruko, mureke dukoreshe amahirwe yose ahari twihangire imirimo.”

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert niwe watangije k’umugaragararo ukwezi kw’amahuriro y’urubyiruko ho muri Rulindo mu majyaruguru taliki ya 5 Ukuboza 2016.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza