Top News

Umwe ntiyatoye Paul Kagame undi ati Paul kagame si Umwiga

June-17
17:00 PM 2017

Mu nama ya kongere y’umuryango FPR inkotanyi batoye ko Nyakubahwa Kagame Paul azahagararira Umuryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu batoye bose 1930, umwe muri bo niwe utatoye aho iryo jwi rimwe rukumbi ryabaye imfabusa dore ko abandi banyamuryango bagera ku 1929 batoye Paul Kagame.

Ku rundi ruhande k’umunyamuryango w’ishyaka PSD Hon Mukabaranga Agnes avuga ko biteguye gushyigikira umukandida Paul Kagame mu matora ya 2017.

Hon Agnes Mukabaranga yabonye ko nta wundi mukandida ushoboye cyangwa umenyereye kuyobora nka Nyakubahwa Paul Kagame . Yagize ati Nyakubahwa Paul Kagame ni umuhanga yarabigaragaje si Umwiga arashoboye ntawe uzamuhiga mu matora. Urebye imbere nko mu myaka irindwi ,dufite ikizere cyo kugera kuri byinshi kuko dufite umuyobozi ubishoboye ".

Amatora ya perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama tariki ya Gatatu ku banyarwanda baba hanze (Diaspora) n’iya Kane uyu mwaka ku batuye mu gihugu imbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza