Top News

Umwana, umugore, inkumi, umusore, umugabo, umukecuru n’umusaza,Kanseri ntawe itinya: Madamu Jeanette Kagame

November-07
15:05 PM 2017

Urwanda rwahaye urukingo rwa cancer 95% by’abana b’abakobwa bataruzuza imyaka 12 mu mwaka wa 2011!

Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu Jeannette Kagame yabitangaje mu muhango wo gufungura kumugaragaro inama iri guhuriza hamwe inzobere zaturutse mu bihugu bitandukanye byo kumigabane yose y’isi aho bahuriye i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2017 mu rwego rwo kurebera hamwe uko bakongera imbaraga mu bushakashatsi bwo kurwanya kanseri.

Madamu Jeanette Kagame yakomeje agira ati Intego ni uguharanira gukomeza kurwanya kanseri. Twihe inshingano yo kutarekeraho kwigisha abaturage akamaro k’ubuzima bwiza harimo no guhozaho kwipimisha iyi ndwara. Twese dushyize hamwe dushobora kurwanya burundu indwara ya kanseri.

Mu ijambo rye Jeannette Kagame yibukije abari aho ko uhereye ku mwana, umugore, inkumi, umusore, umugabo, umukecuru n’umusaza bose iyi ndwara ntibatinya kuko igaragara mu byiciro byose by’abantu, abagabo bakunda kwibasirwa na prostate, abana bibasirwa na Leukemia na Kidney naho abagore bakibasirwa na kanseri y’ibere, iy’inkondo y’umura na cancer y’umugongo.

Madamu Jeannette Kagame kandi akaba yahamagariye izi nzobere, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu muri rusange gushyira hamwe imbaraga bagashakira umuti hamwe kuko kuyihashya bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye. Yibukije abitabiriye iyo nama ko abayirwaye bagomba kwitabwaho by’umwihariko kandi ko U Rwanda rwahaye urukingo rwa cancer 95% by’abana b’abakobwa bataruzuza imyaka 12 mu mwaka wa 2011!

Mu rwego rwo kurwanya kanseri mu Rwanda ubu hubatswe ibitaro bya Butaro byo kwita ku barwayi ba cancer mu majyaruguru y’u Rwanda aho kuva mu mwaka wa 2012 bimaze gusuzuma no kuvura cancer abarenga 6,000.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza