Top News

Umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II ni muntu ki?

October-13
04:45 AM 2016

UMWAMIKAZI W’ UBWONGEREZA ELIZABETH II NI MUNTU KI?

Umwami kazi w’ ubwongereza Elizabeth wa ii kuri ubu ni we wesheje agahigo ayoboye imyaka myinshi ugereranyije n’ abandi bose bamubanjirij mu mateka. Yambitswe iri Kamba ry’ ubwami kazi mu w’ 1953. Yizihije isabukuru y’ imyaka 60 mu mwaka w’ 2012, izwi ku izina rya Diamond Jubillee. Yavutse kuri se ari we Igikomangoma Albert, Duke of York na nyina Igikomangomakazi Elizabeth Alexandra Mary tariki 21, Mata, 1926. Ubu afite imyaka 90 y’ amavuko.

Yavukiye i Londre(Taurus). Yarongowe na Philip Mountbatten, Duke of Edinburgh mu mwaka w’ 1947. Aba umwamikazi tariki 6, Gashyantare, 1952.Yahawe ikamba ry’ ubwamikazi 1953.Yibarutse Igikomangoma Charles, akaba na nyirakuru w’Igikomangonma William na Harry.

Mu gukorera ingoma y’ Ubwongereza igihe kirekire, yagerageje kuzana impinduka z’ iterambere rirambye muri rubanda. Elizabeth wari ufite izina ry’ akabyiniriro, Lilibet na murumuna we Margaret bigishirizwaga mu rugo amasomo, arimo: Igifaransa, imibare n’ amateka ndetse no kubyina,kuririmba n’ amasomo y’ ubukorikori. Mu mwaka w’ 1936 ubuzima bwo kwiga bw’ umwamikazi Elizabeth bwarahindutse mu gihe sekuru yari maze gutanga, ari we George wa v nk’ uko bivuqwa ko ari we wamubaga hafi mu buzimabwe bwa buri munsi.
Nyirarume wabaye Umwami Edward viii, yakundanaga n’ umunyamerika kazi watandukanye n’ umgabo we wa mbere, ari we Wallis Simpson. Byabaye ngombwa ko ahitamo hagati yo kwambara ikamba ry’ ubwami no kubana n’ uwo yihebeye. Byarangiye Edward ahisemo Wallis Simpson. Nguko uko se wa Elizabeth ari we King George wa vi yahise yegukana ikamba ry’ ubwami.

Intambara ya ii y’ isi itangira mu mwaka w’ 1939, Umwamikazi Elizabeth n’ umuvandimwe we Igikomangomakazi Margaret, babaga I Windsor Castle, akaba ari hirya y’ umugi wa Londre. Bahashinze radio y’ ikirangirire yanyuzwagamo amagambo yihariye ahumuriza abana b’ abongereza bari baravanywe mu ngo no mumiryago yabo. Ku myaka 14 gusa y’ amavuko, Igikomangomakazi cyatangiye kugaragaza ibitekerezo by’ ubaka. Ati’’ nyuma , byose bizagenda neza, kubera ko Imana itwitaho kandi iduha insinzi n’ amahoro.’’
Muri icyo gihe, Elizabeth yatangiye inshingano ze zo gukorera rubanda. Yahise yambikwa ipeti rya Clonel(Colonel-in-chief of Grenadier Guards) na se umubyara. Umwamikzi Elizabeth yagaragaye bwambere mu ngabomu mwaka w’ 1942. Nibwo yatangiye kujya aherekeza ababyeyi be mu nama z’ itandukanye no mu nziduko za beraga mu Bwongereza.

Mu mwaka w’ 1945, Umwamikazi Elizabeth yinjiye mu ntambara ya ii y’ isi mu kongerera ingufu mu gice Ubwongereza bwari buherereyemo ( Aucxiliary Territorial Service). Yagiye atoza uruhande ku rundi abagore b’ Abongereza kuba abahanga ndetse bakabishyira mu ngiro. Ubwo imirimo ye y’ ubwitange yamaze amezi make, yamweretse ishusho y’ isi nyakuri itandukanye n’ iyo mu ngoro y’ ibwami yabagamo. Ndetse we n’ umuvandimwe we, Margaret bari barigeze kugirira uruzinduko hanze y ‘ ubwami bwabo, mu munsi wo kwibohora ku mugabane w’ Iburayi ( Victory in Europe Day), ari nabwo babonye umwanya wo gusabana n’ abaturage.

Kumyaka 13 gusa y’ ubukure, nibwo umwamikazi Elizabeth yahuye bwa mbere na Philip Mountbatten, Umuhungu w’ igikomangoma Andrew cyo mu Bugiriki. Akimubona bwa mbere yaramwishimiye cyane. Uko imyaka yagiye ikura umubano wabo wabaye nk’ agati k’ inkubirane. Barakundanye karahava gusa Elizabeth yagiraga amagambo make kandi atuje, mugihe Philip we yavugaga ashize amanga ndetse akagira amagambo menshi.

Kubw’ amambu, se wa Elizabeth yakemanze urukundo rwe na Philip kubera ko Mountbatten yari afite inkomoko mu miryango y’ Abadanish n’ Abagiriki ndetse akaba yarafite umutungoudahagije n’ imyitwarire itari inyuze King George VI. Gusa ntibyatumye ubukwe budataha.

Ku munsi w ‘ ubukwe bwabo mu mwaka w’ 1947, Ubwongereza bwari bucyiyubaka mu byangijwe n’ intambara ya II y’ isi yose. Mu Gushyingo, tarki 20, umuhango w’ ubukwe wabaye ku mugaragaro, ubera ahitwa Westminster Abbey i londre. Ntibatinze kwibaruka, nyuma y’ umwaka umwe gusa, Charles yaravutse. Akurikirwa na Anne mu mwaka w’ 1950.

Ku wa 6 Gashyantare, 1952 Umwami George wa VI yaratanze maze Elizabeth atangira inshingano zo kuyobora. Nubwo we n’ igikomangoma Philip bari bibereye muri Kenya.

Umuhango w’ iyimikwa rye wabaye ku wa 2, Kamena, 1953. Ubera Westminster Abbey. Wose uko wagenze, wacishijwe kuri televiziyo kugira ngo abatuye isi bose bihere ijisho.

Nyuma Umwamikazi Elizabeth yaje kubona abandi bana babiri b’ abahungu bakurikirana, ari bo: Andrew na Edward, mu mwaka w’ 1960 n’ 1964. Yakoze ubutaruhuka agirango ateze mbere ishusho nziza y’ ingoma ye ndetes ategure n’ ejo hazaza hayo heza. Mu mwaka w’ 1969 nibwo yahaye ububasha ku mugaragaro umuhungu we Charles bwo kuzamusimbura ku ngoma, amuha izina ry’ Igikomangoma cya Wales. Abantu inzovu bitabiriye uyu muhango ku mateleviziyo hirya no hino ku isi hose.

Mu mwaka w’ 1981, Charles ku myaka 19 gusa y’ ubukure yarongoye Diana Spencer. Byavuzwe ko yokejwe igitutu n’ umuryango we ubimusaba. Ingeri z ‘abantu batandukanye zarebye uyu muhango biciye ku muyoboro wa televiziyo. Mu mwaka wakurikiyeho, Umwamikazi Elizabeth yahangayikishijwe n’ umuhungu we ari we, Igikomangoma Andrew cyari cyatabaye ku rugamba rw’ abongereza bafatanyije n’ Arigentina bahanganye na Falklands Islands mu mwaka w’ 1982. Intambara yamaze ibyumweru bitari bike, ubwo abasirikari b’ abongereza bagera kuri 250 bahasize ubuzima. Gusa Igikomangoma Andrew cyatabarutse amahoro nyina asubiza agatima impembero.

Mu mwaka w’ 1979 Umwamikazi Elizabeh yatewe ubwo n’ igitero cy’ abagizibanabi(terrorist bombing) cyibasiye i bwami kigaihitana nyirarume w’ umugabo we ari we Lord Mountbatten. Umutwe wari warigometse ku ngoma y’ abongereza witwaga IRA( Irish Republican Army) ntiwatwaye ubuzima bwa Lord Mountbatten gusa ahubwo n’ abuzukuru be batatu baguye muri icyo gico cyaturikije ubwato bari barimo bavuye mu buregerazuba bwa Ireland.

Muri Kamena, 1981 Umwamikazi Elizabeth we ubwe yahuye n’ ingorane. Ubwo yari ari mu munsi wo kwizihiza isbukuru ye y’ amavuko mu mutambagiro hamwe n’ ingabo ze zidasanzwe, Umugabo umwe yamutunze imbunda, ararasa. Kubw’ amahirwe ntamasasu yari arimo, bityo Umwamikazi ntiyagira icyo aba. Mu mwaka wa kurikiyeho, umugiziwanabi yinjiye mu ngoro ye ya Buckingham agerageza kumurwanya mu cyumba araramo. Nyuma itangazamakuru ryaje gusanga ari Igikomangoma Philip. Umwamikazi Elizabeth Yarwajwe umtima nanone n’ itandukana ry’ umuhungu we Charles na Diana mu mwaka w’ 1992.

Igikomangma Andrew na we umubano we na Sarah Ferguson warangiriye aho amafoto ya Sarah yagaragaye mu binyamakuru bitandukanye ari mu rukundo n’ undi mugabo ndetse n’ umugabo we bwite byavuzwe ko ashobora kuba ataramukundaga by’ ukuri. Mu mwaka w’ 1997, itangazamakuru ryaketse kuba Elizabeth yaragize uruhare mu rupfu rwa Diana wigeze kuba umukazana we wari uzwi ku izina ry’ Igikomangoma cya rubanda, waguye mu mpanuka y’ imodoka yabereye i Paris ku wa 31 Kanama.Muri icyo gihe, Umwamikazi yari ari Balmoral estate in Scotland hamwe n’ igikomangoma Charles n ‘ abahungu babiri Diana yabasigiye ndetse n’ Igikomangoma William na Harry. Muri iyo minsiElizabeth ntacyo yatangaje ku rupfu rya Diana, bityo itangazamakuru rimuvugaho karahava ko atashatse gushyingura Diana nk’ uwo mu muryango w’ ibwami. Ibyo bikaba byaratumye abantu benshi barakarira ingoma ye. Hashize icyumwe, Umwamikazi agaruka i londre atangaza ku mugaragaro ibijyanye n’ Igikomangomakazi.

Mu ntagiriro z’ ikinyejana cya 21, Umwamikazi Elizabeth yanyuze mu bihe bikomeye kubera ko yasezeye kuri Nyina umubyara yari uzwi ku izina rya Nyina w’ umwamikazi, akaba yari agejeje ku myaka 101 y’ ubukure, ndetse n’ umuvandimwe we wari atara rongorwa, yishwe n’ indwara ya stroke mu mwaka w’ 2002, muri uwo mwaka ni nabwo yizihije isabukuru y’ imyaka 50 amaze ku ngoma ( Golden Jubilee).

Mu mwaka w’ 2005, Igikomangoma Charles cyashyingiranywe na Camilla Parker Bowles, Umwamikazi Elizabeth n’ umugabo we bakirirwa Windsor Castle. Mu mwaka w’ 2012 Umwamikazi yizihije isabukuru y’ imyaka 60 amaze ku ngoma. Muri uwo muhango yari agaragiwe n’ umugabo we Philip, umuhungu we Charles n’ abuzukuru be ari bo: Harry na William. Ku wa 9 Nzeri, 2015 nibwo yeretse munsi yibirenge nyirakuruza mu kuyobora igihe ikirekire, wayoboye imyaka 63.
Mu mwaka w’ 2013 yizihije umunsi w’ ibirori by’ umwuzukuru we, William n’ umugore we Kate. Umwana wabo wa mbere ni George Alexander Louis. Mu mwaka w’ 2015 bibarutse umwana w’ umukobwa ari na we wa kabiri, Igikomangoma Charlotte akaba n’ umwuzukuruza we wa gatanu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza