Top News

Umusaza ni Umusaza: Perezida Paul Kagame yahimbiwe indirimbo n’urubyiruko (Video)

October-26
09:28 AM 2016

Komeza Imihigo umusaza ni umusaza Perezida Paul Kagame yahimbiwe indirimbo n’urubyiruko .

Umuhanzi Albert Niyonkuru ufite izina ry’ubuhanzi Mr Kinyaga afatanije na Gisa bahimbiye Perezida Paul Kagame indirimbo Komeza Imihigoumusaza ni umusaza ivuga ibigwi bye ndetse naho amaze kugeza u Rwanda rugana ku iterambere rirambye..

Aganira na Yeejo.rw umuhanzi Mr Kinyaga yagize ati indirimbo Komeza imihigo nayirimbye mu rwego rwo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ntambwe ikomeye amaze kugeza ku banyarwanda twese ndetse n’uburyo yafashe igihugu ari amatongo ariko ubu kuri uyu munota kikaba gitemba amata n’ubuki. Yakomeje agira ati Kimwe n’abandi banyarwanda bose ari ababa imbere mu gihugu ndetse nabo muri Diaspora bagarajeko bishimiye leta y’ubumwe bw’abanyarwada iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame yongeye gutuma umunyarwanda yigarurira ikizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza niko nanjye nashishoje nsanga ibikorwa bye ari indashyikirwa maze mvuga ukuri kubyo mbona kandi abanyarwanda urubyiruko tumuri inyuma tuzamutora.

Iyi ndirimbo Komeza Imihigo ikunzwe n’urubyiruko ku izina ry’umusaza ni umusaza yayiyirimbye bwa mbere mu nama y’igihugu y’urubyiruko ya 2015.

Irebere iyi ndirimbo bwa mbere

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza