Top News

Umunyarwandakazi Clare Akamanzi mu banyafurika 100 bavuga rikijyana

August-05
02:03 AM 2016

Umunyarwandakazi Clare Akamanzi, umuyobozi w’ishami rishinzwe ingamba na Politiki (Policy and Strategy Unit) muri Perezidansi ya Repubulika y’U Rwanda, yaje ku rutonde rw’ Africa Youth Awards, rw’Abanyafurika 100 bakiri bato bavuga rikijyana ndetse banazwiho kugaragaza impinduka mu mirimo bakoramo.

Africa Youth Awards ni umuryango utanga igihembo cyashyiriweho guteza imbere no gushima ibikorwa by’indashyikirwa bikorwa n’urubyiruko rw’Afurika ruyituyemo ndetse n’uruba mu mahanga. Aba banyafurika 100 bahize abandi harimo abagabo 62 n’abagore 38 bari hagati y’imyaka 14 na 40.

Kimwe mu bigaragaza ko aba banyafurika bakiri bato bagize impinduka mu mirimo bakoramo ni uko ngo babashije gukora imirimo y’indashyikirwa bagiye bashingwa nyamara bakiri mu myaka yo hasi. Ikindi kandi ngo bakurikiranwa n’imbaga y’abantu ku mbuga nkoranyabaga.

Kugeza ku itariki ya 15 Nyakanga 2016, 87% by’aba banyafurika 100 batoranijwe bari ku rubuga rwa Facebook kandi bafite ababakurikira 18,317,458 mu gihe kandi 86% byabo bari ku rubuga rwa Twitter aho ababakurikira bangana na 16,203,116.
Prince Akpah, umuyobozi wa Africa Youth Awards yavuze ko Afurika igomba gutezwa imbere n’imbaraga z’abana bayo kandi ko aba bantu 100 bagiye kuba ba ndebereho maze urubyiruko rw’Afurika rukiyumvamo icyizere cy’ejo hazaza no kugera ku itwerambere.


Claire Akamanzi ni muntu ki?

Clare Akamazi yatangiye kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga akiri muto kuko ubu afite imyaka 36 gusa. Kuva mu 2006 kugeza mu 2008, yabaye umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe ishoramari n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, RIEPA.

Mu 2008, Akamanzi yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB kugeza mu mwaka ushize wa 2015, aho yavuye ajya gukurikirana amasomo yo ku rwego rwo hejuru muri kaminuza rurangiranwa ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu 2012 yaje mu bantu 192 bahawe igihembo n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders). Akamanzi kandi yaje no gushingwa imirimo ijyanye n’ibya Dipolomasi y’u Rwanda mu by’ubucuruzi i London mu Bwongereza.

Mu mwaka wa 2013 yaje mu bagore 25 bavuga rikijyana kandi bagira impinduka mu guteza imbere ubushabitsi muri Afurika. Mu mwaka wa 2015, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afrika y’Epfo, CEO Communications, wahaye Akamanzi igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu karere k’ibiyaga bigari.

Akamanzi yashimiwe gushyiraho ingamba zitandukanye no kuzishyira mu bikorwa, ibintu byaje korohereza no kongera umubare w’abakora ubushabitsi mu Rwanda, biza no gukurura cyane abashoramari b’abanyamahanga

Akamanzi yabonye impamyabumenyi ya Kaminuza mu mategeko muri Uganda ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu mu bucuruzi mpuzamahanga na gahunda z’ishoramari muri Afurika y”Epfo no mu Buholandi. Akamanzi kandi yabaye umunyamategeko mpuzamahanga mu bucuruzi n’ishoramari.

Dore urutonde rw’aba bantu ijana (uru rutonde rukurikije Alphabet)

Abraham Attah
Ahmed Adamu
Ahmed Musa
Alain Nteff
Alek Wek
Alengot Oromait
Amira Yahyaoui
Anas Aremeyaw Anas
Anthony Mutua
Arthur Zang
Ashish Thakkar
Ashley Uys
Ato Ulzen-Appiah
Aya Chebbi
Baba Rahman
Barkha Mossae
Bethlehem Tilahun Alemu
Bitania Lulu Berhanu
Blessing Okagbare
Bogolo Kenewendo
Bright Simmons
Byrite Asamoah
Chancel Mbemba
Chidiogo Akunyili
Chimananda Ngozi
Christian Ngan
Christopher Ategeka
Clare Akamanzi
Diamond Platnumz
Emmanuel Makandiwa
Eric Kinoti
Eunice Jepkoech Sum
Farida Bedwei
Franklin Cudjoe
Fred Swaniker
Habsana Jallow
Hadeel Ibrahim
Henok Wendirad
Heshan De Silva
Ik Osakioduwa
Issam Chleuh
Jama Jack
James Mworia
Jamila Abass
Jim Iyke
Johnson Sakaja
Julius Malema
Kansiime Anne
Kelvin Macharia Kuria
Kennedy Odede
Khaya Dlanga
Landry Ndriko Mayigane
Landry Signe
Lina Ben Mhenni
Linda Ikeji
Ludwick Marishane
Lupita Nyongo
Makosi Musambasi
Maletsabisa Molapo
Mamadou Touré
Mark Essien
Mfonobong Nsehe
Minoush Abdel-Meguid
Mmusi Maimane
Moustapha Ben Barka
Murtala Mohamed Kamara
Mustapha Mokass
Nadeem Juma
Nelson Oduma
Nima Elbagir
Nkechikwu Nkeiruka Valerie Azinge
Ola Orekunrin
Omojuwa Japheth
Omotola Jalade
Patrick Ngowi
Peace Hyde
Phiona Mutesi
Pierre Emerick Aubameyang
Rapelang Rabana
Richard Nyong
Riyad Mahrez
Rosebill Satha
Saadatou Mallam Barmou
Sadio Mane
Samuel Malinga
Sangu Delle
Sarkodie
Serge Aurier
Simbarashe Mhuriro
Siyabulela Xuza
Sophie Ikenye
Suleiman Sani Bello
Thato Kgatlhanye
Tom Osborn
Tonye Rex Idaminabo
Trevor Noah
Vincent Aboubakar
Vusi Thembekwayo
Wizkid
Zuriel Oduwole

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza