Top News

Umunyabugeni Munezero yashushanije ibyamamare The Ben,Mandela, Luther n’abandi akoresheje kereyo

March-06
10:16 AM 2017

Umunyabugeni Munezero Celestin ufite ubuhanga mu bugeni I yashyize ahagaragara ibihangano bye aho yashushanije ibyamamare akoresheje intoki n’ikaramu y’igiti kereyo (Crayon) .

Munezero w’imyaka 27 yize mu ishuli ry’ubugeni rya Kicukiro ahahoze hitwa Eto Kicukiro azi gushushanya akoresheje intoki,kuvangavanga amarangi, no kubumba ibishushanyo bitandukanye.

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yemeje ko u Rwanda rufite umuco,ubugeni bikungahaye .Yagize ati ndashaka gutanga ubutumwa nifashishije ibihangano byanjye mu kurata umuco n’ubugeni nyarwanda binyuze mu bishushanyo n’ibihangano nkora binogeye amaso kandi benshi batangiye kubikunda.
Ibi bishushanyo nakoresheje ikaramo y’igiti ya kereyo (crayon) aho niganye amafoto yafotowe ibi byamamare. Nshobora gushushanya niganye ifoto cyangwa ngashushanya umuntu uhagaze hamwe nkamuha ifoto ye ntakoresheje Kamera. Mfite indoto yo kwereka abantu ko ubugeni nyarwanda bukungahaye kandi ari bwiza cyane. Nkaba nkoresha imbuga nkoranyambaga (Facebook na Instagram) cyane nereka abantu ubu bugeni butandukanye.


Umunyabugeni Munezero celestin

Irebere ibihangano byashushanijwe intoki byakozwe n’umunyabugeni Munezero Celestin

The Ben

Martin Luther King


Nelson Mandela


Umugabekazi Kanjogera


Umwamikazi Rosalia Gicanda

Butera Knowless


Andi Mafoto

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza