Top News

Umugore uzi Imana ni imbarutso y’iterambere nyaryo:KAZAYIRE Judith vice Mayor w’umujyi wa Kigali

August-17
07:04 AM 2016

Umugore uzi Imana ni imbarutso y’iterambere nyaryo:KAZAYIRE Judith vice Mayor w’umujyi wa Kigali

Aya ni amagambo yagarutsweho n’umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mwiherero w’abagore bose bo mu rurembo rw’umujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere ,umwiherero wabereye aho ibiro bya mbere by”adepr byubatwe muri Kigali .

Kuri uyu wa mbere abagore bose bo mu itorero ry’Adepr ururembo rw’umujyi wa Kigali bateraniye mu Karere ka Gasabo muri Paruwasi y” Adepr Gasavengo bongere barebere hamwe uruhari rw’umugore ukijijwe mu iterambere ry’igihugu n’uruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu.

Vice Mayor w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho y’abaturage KAZAYIRE Judith asanga umugore ukijijwe ari imbarutso y’Iterambere ry’umuryango nyarwanda agasaba k’umugore ukijijwe aramutse yumvise gahunda z’igihugu ko byakorohera n’abandi mu ishyirwa mu bikorwa bya gahunda z’icyerekezo cya Leta yasabye kandi abagore bose kwita kuri gahunda z’isuku nisukura, Mutuelle de santé, gahunda yo gutura hakurikijwe igishushanyo mbonera.

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev. Past Tom Rwagasana arashimira muri rusange uburyo umugore wo mu itorero ry’Adepr yahinduye imyumvire agatangira gukora ibikorwa bitandukanye bimuteza imbere.

Yagize ati :” Itorero ryacu rizi agaciro k’umugore n’ubwo twemeza ko hari igihe byari bigoye ndetse.Ubu umugore usengera mu itorero ryacu ashobora kwiteza imbere binyuze mu kwihuriza hamwe mu matsinda yo kugurizanya, ibiganiro bitangwa itandukanye.Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi w’ururembo rw’umujyi wa Kigali Rev.Pasteur Rurangirwa Emmanuel werekanye ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abagore .

Ni kenshi mu mateka y’u Rwanda umugore yagiye ahezwa mu ruhame ndetse no mu ifatwa ry’imyanzuro ugasanga igitekerezo cy’umugore ntagaciro gihabwa . Muri amwe mu madini atandukanye ho umugore yarakandamizwaga ndetse kuvugira mu ruhame bigafatwa nko gusuzugura cyangwa gushira isoni.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza