Top News

Umuganura2017: Ubutumwa Minisitiri Uwacu Julienne yageneye urubyiruko

August-28
05:41 AM 2017

Minisitri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yibukije urubyiruko ko umunsi w’umuganura ugomba kubibutsa guteza imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu cyabo.

Umunsi w’Umuganura wijihirijwe ku rwego rw’igihugu I Nyanza mu Rukali aho hahuriwe n’ingeri zitandukanye z’abaturage bagasangira ibyo bejeje,bakanatarama bya Kinyarwanda ndetse banavuga ibyo bamaze kugeraho muri uyu mwaka.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu munsi mukuru w’Umuganura,Minisitiri w’umuco UWACU Julienne yibukije urubyiruko gukora bagafasha imiryango yabo. Yagize ati”umuganura ukwiye kujyana n’umuco ndetse n’ubumwe,umuganura ukwiye kwibutsa ababyeyi inshingano zabo zo kurera ndetse n’urubyiruko gukora uko bashoboye bagakoresha imbaraga zabo bakibeshaho bagateza imiryango yabo imbere ndetse n’igihugu muri rusange”.

Mu muganura wizihirijwe I Nyanza mu Rukali hanatanzwe ubuhamya butandukanye ku bijyanye n’umwero w’imyaka yabo. Umugore Mukakalisa ni umugore wateye imbere mubuhinzi ku buryo ajya no kwigissha ibijyanye n’ubuhinzi mu mahanga. Mukakalisa yagize ati” ndahingampinga ibishyimbo,mpinga ibigoli ndetse nigishijwe n’uko bakora ifumbire y’imborera ku buryo bampisemo mu bajya kwigishanabonye abanyigisha ndahinga nndeza ku buryo nagiye kwigisha hanze ibijyanye n’ubuhinzi mu gihugu cya Ghana”

Ku munsi w’umuganura wabereye I Nyanza mu Rukali,hagabiwe inka abatishoboye,hamuritswe ibimaze kugerwaho hamurikwa inka z’inyambo ndetse n’abana bahabwa amata.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza