Top News

Umufasha wa Perezida Trump ntashaka kuba First Lady no gutura i Maison Blanche

January-19
04:04 AM 2017

Melania Trump akaba umufasha wa Perezida Trump ntashaka gutura Maison Blanche.

Jason Miller wari ushinzwe ihanamakuru igihe Donald Trump yiyamamazaga yemeje ko umufasha wa perezida adashishikajwe no gutura muri Maison Blanche cyangwa kuba First lady wa Leta zunze ubumwe za Amerika. Jason yongeyeho ati Melania ntiyifuza kuba First Lady.

Melania Trump yafashe umwanzuro wo kuguma i New York ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 10 Barron Trump wiga ku kigo giherereye Upper West Side.

Nkuko bitangazwa na Magazine Gala ndetse na Yahoo ,Romain Besnainou uri kuyobora filime mpamo ivuga kuri perezida Trump yagize ati biragoranye ko umufasha wa Donald Trump yakwimuka kuko umuhungu wabo yiga kandi umwaka w’amashuli ukaba ugezemo hagati.

Romain Besnainou yongeyeho ati buriya umufasha wa Perezida Donald Trump yumva bitamushishikaje neza kuba First Lady kandi benshi bo mu muryango wa Trump bemeza ko we atifuza kuba First Lady cyangwa gutura muri Maison Blanche.

Umwanzuro wo kudatura muri Maison Blanche aho Melania Trump adashaka kubanayo n’umufasha we bizaba bibaye ari ubwa mbere uhereye mu 1800 mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganijwe ko Melania yitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Amerika Donald Trump taliki ya 20 Mutarama 2017 ariko nyuma akisubirira gutura i New York.
.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza