Top News

Uko Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda 2017 yatangiye umukino w’amagare,ibyo akunda n’inama agira urubyiruko

December-06
01:14 AM 2017

Areruya Joseph ni umusore w’imyaka 23 akaba yaratangiye gutwara igare mu mwaka wa 2011 atangira yabaga mu ikipe y’abato mu ikipe ya Amies sportifs akaba ari nayo akomokamo aho yemeza ko coach w’ikipe y’igihugu nayo aribo bamufashije kuzamuka akagera ku rwego ariho ubu.

Yatangiye kwitoza igare ari umunyeshuri muri primaire ku kigo cya GS Kayonza icyo gihe akaba yarabifatanyaga n’amasomo. Gutwara igare kandi akaba abikomora kuri se umubyara Gahemba JMV aho uyu nawe yabaye ikimenyabose muri uyu mukino ubwo yakinanaga na ba Adrien Niyonshuti, mu myaka ya za 2010.

Areruya rero akaba ubwo yatangiraga gutwara igare yarasanze kwiga atari ibintu bye kuko ngo yibwiye ati: “Ese ko papa atize, akaba atwara igare ntadutunze?” Ikindi akaba ari uko ahanini yasanze kubangikanya imyitozo y’igare n’ishuri atari ibintu byoroshye. Icyo gihe yahisemo kureka ishuri ikintu ngo cyababaje ababyeyi be cyane ariko ntibyababuza gukomeza kumushyigikira kuko nyuma yaho gato yahise atangira kujya atwara udukombe tw’amarushanwa mato mato yakoraga akaba ariho yahereye amenyekana.

Umunsi umwe ubwo yari ari mu myitozo yahuye na Adrien Niyonshuti wahoze akinana na se icyo gihe Areruya yari atwaye igare rishaje ryapfuye, Adrien amufasha kubona igare rikiri rizima azajya yitorezaho ubwo yamusabaga kuzamusanga i Rwamagana ku kicaro cyabo, ibi akaba ari kimwe mu byamuteye umwete wo gukora imyitozo n’ingufu ze zose dore ko n’ababyeyi be batahwemye kumushyigikira muri iyi myitozo kuko yagize ati: “Igare risaba gukoresha ingufu nyinshi, nk’umubyeyi rero iyo ufite umwana utwara igare bisaba kumushyigikira yataha akabona ibyo arya bihagije, kugirango abone imbaraga azakoreshe ejo nanone mu myitozo.”

Areruya akaba yaramaze imyaka 3 atwara igare atarasohokera igihugu kugeza mu mwaka wa 2014. Mu mwaka wa 2015 nibwo izina rye ryatangiye kumvikana muri Tour du Rwanda ubwo yatwaraga tour du Rwanda agace ka Muhanga-Rubavu, aha akaba yarasize abo barushanwaga bityo bwa mbere akumva ashimishijwe cyane n’intsinzi abonye mu mukino akina ndetse akaba yarabaye uwa 2 kurutonde rusange mu irushanwa ryo muri uyu mwaka.

Nyuma gato ya tour du Rwanda y’uwo mwaka nibwo coach w’ikipe y’igihugu yamutoranije nawe mu bazajya basohokera igihugu bahita bajya gukina muri Cote d’Ivoire no muri Congo, aho batahanye imidari itandukanye bitewe no kwitwara neza icyo gihe bakaba barafashije Janvier agatwara umudari wa zahabu, bityo bibafasha kwiyerekana nk’ikipe ikomeye muri Afrika.

Nyuma yaho akaba aribwo amarembo yamufunguriwe yo kugenda amahanga aho yagiye mu Butariyani, akaba kugeza ubu anafitanye amasezerano n’ikipe ikomeye yo muri Afrika y’epfo Dimension Data imuhemba 1000$ buri kwezi ikanamumenyera buri kimwe harimo ibyo kurya n’aho kuba.

Areruya ategura tour du Rwanda ya 2017 yifuzaga kuba muri top 3 (3 ba mbere) nk’uko ariyo ntego ikipe akinira yari yamuhaye kugirango imwongerere amasezerano, agize amahirwe aba ariwe maillot jaune ari uwa 1. Muri iri rushanwa ngo yababajwe n’uburyo ki ngo abanyarwanda bamwatatse noneho umunyamahanga akamukuramo maillot jaune, mu gace ka Nyanza-Rubavu. Ariko akaba yarashimishijwe no kuririmba indirimbo y’igihugu cye n’ubwo yakiniraga ikipe yo hanze. Icyamufashije ngo asanga ari amarushanwa akomeye yagiye akorera muri Europe, mbere ya tour du Rwanda.

Areruya asanga n’ubwo gutwara igare ari akazi kagutunga, ariko ubushobozi bw’abakinnyi b’amagare bukiri hasi hano mu Rwanda kuko nta mushahara ugaragara bakorera akaba uretse nk’uwagira amahirwe yo gukinira ikipe yo hanze. Agaruka kubyo amaze kugeraho kugeza ubu yabashije kwiyubakira inzu 2 mu karere ka kayonza aho akomoka, imwe yo kubamo n’indi y’ubucuruzi. Kuba icyo yashakaga yarakigezeho ngo ntiyicuza kuba yararetse ishuri, mu buzima bwe akunda kurya amagi n’inyama z’inkoko kuko aribyo bimwongera ingufu aba yatakaje, n’ubwo nta bumenyi buhagije afite mu ndimi, iyo ageze hanze akora iyo bwabaga akiga ururimi rwaho mu gihe gito kuburyo yumvikana n’abo bavugana, akaba akunda indirimbo Thank you ya The Ben na Tom Close, anafana Rayon Sport.

Kuri we asanga kugirango ugere ku ntego y’ikintu cyose bisaba imyitwarire myiza no kwihangana. Akaba agira inama urubyiruko bagenzi be bifuza gukina umukino w’igare, kubishyiramo umuhate kandi ukabikora ubikunze no kubikora mu nzira nziza, aho anasaba ababyeyi gufasha abana babo bifuza gutwara igare mu buryo bwose bushoboka,

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza