Top News

Udushya u Rwanda rwakoze mu kunoza imibereho y’urubyiruko

June-28
19:55 PM 2017

Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavuze ko kimwe mu dushya u Rwanda rwahanze mu rwego rwo guteza imbere ubuzima ari ugushyiraho amahugurwa ku buzima no gushyiraho urwego rw’abajyanama b’ubuzima mu gihugu hose, ibintu avuga ko ari intambwe u Rwanda rwateye yo kugabanya indwara zandura n’izitandura ndetse no kunoza ubuzima bw’urubyiruko n’abagore by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Kamena 2017, ubwo yari yitabiriye inama yaberaga i Kigali yahuje inzobere mu buzima zo muri Afurika.

Yagize ati “Tuzi ko gishyiraho ingamba mu guteza imbere no kunoza imibereho y’urubyiruko ari ngombwa cyane, mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwiza, u Rwanda rwakoresheje guhanga udushya binyuze mu guhugura abantu no gushyiraho abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 45.”

Yavuze ko gahunda ya Imbuto Foundation abereye umuyobozi w’ikirenga yo kwita ku buzima bw’urubyiruko binyuze mu muryango nyarwanda no mu babyeyi na yo ari ingirakamaro cyane mu guhindura ubuzima bw’urubyiruko akavuga ko habayeho ubufatanye Afurika ishobora guhashya ibibazo cy’ubuzima biyugarije.
Madamu Jeannette Kagame yasabye ibihugu byitabiriye iyi nama gushyiraho uburyo bushya ndetse n’ingamba z’ihamye zo guteza imbere ubuzima bw’urubyiruko kuko nirwo mbaraga zikomeye afurika ifite.
Ati: “Nk’abanyafurika, ni inshingano yacu kutadohoka mu gushyiraho ingamba nshya mu guhindura ubuzima bw’urubyiruko, tugomba gushyiraho uburyo bwiza bushingiye ku bigo bikomeye n’abakozi b’inzobere.”

Tubibutse ko iyi nama ibereye i Kigali bwa mbere aho yitabiriwe na ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu 18 bya Afurika, abaganga, abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima aho kuri uyu mugoroba barebaga uruhare rwo guteza imbere ubuzima bw’urubyiruko mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Amafoto: T.Kisambira

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza