Top News

Ubutumwa Perezida yahaye abanyamakuru,abahanzi n’abakina siporo zitandukanye

May-28
15:15 PM 2017

kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’intore ibihumbi bibiri zigizwe n’Imparirwakubarusha z’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo, Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru

Perezida Kagame yijeje izi ntore ubufatanye no gutera inkunga intyoza mu bandi kugirango igihugu gitere imbere. Yagize ati benshi mu baba aba mbere ku Isi bateye nkatwe kandi n’aho baturuka hasa cyane n’iwacu. Mu bwuzuzanye, tugomba gukorana twese ari Leta, abaterankunga n’abafite impano zigatezwa imbere dushakisha uburyo twatera inkunga abifitemo ubumenyi, ubushobozi n’impano zitandukanye kugira ngo bagere kure.Tugomba guhora dushakisha n’abandi bifitemo impano zitandukanye kugira ngo zitezwe imbere .Mwese tubifuriza guhora mukora uko mushoboye mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu

Impamyabigwi

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza