Top News

Ubutumwa bwagenewe urubyiruko bwa Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert

January-01
05:42 AM 2017

Ubutumwa bwagenewe urubyiruko bwa Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nengimana Jean Philbert bugira buti:

Muri uyu mwaka dutangiye wa 2017,urubyiruko rukwiye gukora umurimo unoze,gutanga serivise nziza kuko aho serivisi zose zitangirwa ni urubyiruko ruzitanga haba mu mahoteli,amashuli, mu mavuriro akenshi usanga 65 ku ijana ari imbaraga z’urubyiruko .

Mu gihe rero igihugu cyacu kiri k’urugamba rwo kwiteza imbere kandi bikazashingira kuri servise nziza ndagirango mpamagarire urubyiruko aho rukora rwatanga serivisi inoze kandi yihuse. Ikindi nkahamagarira buri muntu wese kugira umurimo, kugira ikintu yerekezaho amaboko. Abemera Imana bazi yuko Imana iha umugisha ibivuye mu maboko y’umuntu,iyo ntacyo ukora n’Imana ntaho yahera iguha umugisha.

Icyanyuma nasoza mbifuriza umwaka mwiza, mushya muhire bazawugiremo amahirwe n’ibyiza byinshi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza