Top News

Uburiganya bwa burayido shawa,ubusambanyi, ababyeyi batereyiyo bishegesheje indangagaciro z’ubukwe bw’iki gihe

November-16
16:09 PM 2017

Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco bateguye inama nyunguranabitekerezo ku ndangagaciro zikubiye mu mihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda n’uruhare rwazo mu kubaka umuryango. Iyo nama yabaye ku wa 16 Ugushyingo 2017 i Kigali.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda madamu Ingabire Immaculee yagaragaje ko ababyeyi batereyeyiyo,ndetse akomoza ku macenga n’uburiganya bukomeje gukorwa na bamwe mu bakobwa ndetse n’ubusambayi bukomeje kuba ingeso mu bantu.

Madamu Ingabire yagize ati"Ababyeyi basa n’abarekuye abana; twabahariye Social media"
Yongeyeho agira ati ’Burayido shawa’ (Bridal shower) ni uburiganya, ni ukuduhatira gutwerera ku ngufu kuko ntawe ujyayo ntacyo ajyanye"
Madamu Ingabire ashimangira ko ubusambanyi bwabaye ingeso ati "Ubusambanyi ni ingeso. Sinemera ko agakingirizo gakemura ibibazo. Sindumva umuntu wishwe no kwifata".

Mu byavuye mu bushakashatsi bwakoze n’intebe y’inteko ku bukwe bwa Kinyarwanda buvuga buti"Umuryango w’umukobwa urushya kandi usuzugura uw’umuhungu mu buryo bugaragara, Kubeshya mu misango, inkwano ihanitse, amagambo adahwitse mu misango n’ibindi.

Nyakubahwa Minisitiri w’umuco Uwacu Julienne yashoje inama nyungurabitekerezo ku ndangagaciro z’ubukwe asaba abayitabiriye gukomeza kugira ibiganiro ku bukwe mu gushakira umuti ibibazo bibugaragaramo.

Ubukwe bufite igisobanuro gikomeye. Umuryango ni yo soko y’ubuzima tubamo hano kuri iyi si. Umuryango ugomba gutanga uburere bwiza kugira ngo abawukomokamo na bo bagire uburere bwiza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza