Top News

UAE:Muhire uyobora ikigo cya Mergims yahawe igihembo mu nama ya Young Global Leaders Summit

September-29
07:16 AM 2017

Louis Antoine Muhire uyobora ikigo cya Mergims yahawe igihembo mu isozwa ry’inama y’urubyiruko ku isi Young Global Leaders Summit yabereye Ras Al khaimah mu leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE).

Iki gihembo Muhire yagihawe kubw’umushinga we Mergims ufasha ibigo binini n’ibigo bito hirya no hino muri Afurika kubasha kugera ku isoko mpuzamahanga hakoreshejwe murandasi (internet).

Muhire yasobanuye umushinga wa Mergims avuga ko Mergims irimo guhindura ikoranabuhanga yakoreshaga irisimbuza ikorabuhanga rihambaye rya crypto-Technology ndetse yemeza ko iri koranabuhanga rikoranye ubuhanga bwo mu bwoko bwo hejuru mu kurinda amakuru (data) kuburyo utayahindura uko ubishaka nk’urugero izashobora gukorana mu minsi irimbere n’ibigo by’abashoramari mu gufasha abacuruza bakiri mu rwego ruto nko kubona inguzanyo.

Mu bitamworoheye Muhire yagize ati mu Rwanda nta kigo kigisha ikoranabuhanga rya crypto technology harimo kaminuza mpuzamahanga ya Carnegie Mellon . Ndi gutembera buri kwezi cyane mu bihugu by’uburayi mu gushakisha abakozi bakomeye ngo baze mu Rwanda gukorana na Mergims mu kuzamura ireme rya crypto technology muri serivisi zacu.

Muhire yamaze kubona ko iri koranabuhanga rya crypto technology ritarasobanukirwa na benshi muri afurika bituma ikoreshwa ryaryo rigenda biguru ntege.
Yakomeje avuga ko iki gihembo yahawe atari ike gusa ahubwo ni igihembo cy’urubyiruko rw’u Rwanda rukora amanywa n’ijoro mu guharanira kugaragariza isi ibyo u Rwanda rukomeje kugeraho.

Iyi Nama Global youth summit yahurije hamwe abantu bagera kuri 350 barimo abikorera ,ibigo by’imari,ba rwiyemezamirimo bato mu rwego rwo kwigira hamwe guha umugore amahirwe,urubyiruko no guteza imbere ishoramari no kwihangira imirimo mu kwimakaza impinduka muri siyansi,itangazamakuru,uburezi no gufasha.

Mergims yatangiye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 aho yari igamije gufasha abari mu mahanga mu kurihira abo mu Rwanda serivisi z’amafaranga y’ishuri, umuriro, amazi, ikarita yo guhamagara (airtime) binyuze muri porogarama ya telefoni ndetse uyu mwaka Mergims yongeyeho servise zifasha ibigo bito kugurisha nk’indirimbo n’ ibindi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza