Top News

Twese Hamwe tugomba kurandura SIDA bitarenze 2030: Madamu Jeanette Kagame

December-03
08:51 AM 2017

RUBYIRUKO: Ipimishe SIDA niba waranduye utangire kandi ukomeze imiti igabanya ubukana.

Nyuma ya gahunda yatangijwe na madame Jeannette Kagame mu kurwanya ubukana bwa virusi itera sida mu babyeyi batwite kugirango batanduza abana ndetse no gukora ubukangurambaga mu gihugu hose ndetse no hanze yacyo,

Intego y’uyu mwaka ni kuzirikana no kurwanya ububi bwa bw’iyi virus, umufasha w’umukuru w’igihugu madame Jeannette Kagame yatanze ubutumwa ko abantu badakwiye gucogora ku kurwanya iki cyorezo, kandi abantu bafatanyije bagitsinda burundu. Aho yahamagariye urubyiruko n’abantu bose kurushaho kurwanya iki cyorezo gikomeje guhitana abatari bacye.

Madamu Jeanette Kagame yavuze ijambo ryiganjemo kudahwema kurundura icyorezo cya Sida. Madamu Kagamu yagize ati: “twebwe ntidushobora gucika intege, Ntituzahagarara kandi ntanubwi tuzarekeraho.

Umufasha w’umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko twese nk’abanyarwanda dushyize hamwe twabasha kurwanya no kurenga inzitizi zitubuza kugera ku iterambere n’ubuzima buzira umuze tukarenga imbibi z’umugabane tukagera no ku isi yose Kandi ko mu mwaka wa 2030 ari wo imbuto foundation yihaye yo kuba yashyize iherezo ku cyorezo cya sida mu Rwanda.

’Get Tested. If Positive, Start and Stay on Treatment.’

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza