Top News

The Ben yakiriwe nk’umwami mu gitaramo Tera Stori I Huye ( AMAFOTO na VIDEO)

February-12
09:33 AM 2017

Nyuma ya Rubavu, Igitaramo cya ‘ Airtel TeraStori’ cyabereye i Huye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2017 imbere ya sitade aho ibihumbi by’abafana biganjemo urubyiruko bakiriye The Ben nk’umwami. Ibi byaje gutuma The Ben aririmbana indirimbo 16 zose amarangamutima adasanzwe.

The Ben ari k’urubyiniro yasobanuye impamvu akunda Huye aho yagize ati ngitangira kuririmba bwa mbere indirimbo ya mbere nayiririmbye ndi hano I Huye . Yongeyeho ati nimwe mwangize uwo ndiwe byansigiye urwibutso rudasibangana.

Iki gitaramo cyaririmbwemo na King James waje gukurikirwa na Riderman weretswe ko indirimbo ze abafana ba Huye bazizi baziririmbana nawe ndetse na Bull Dog afatanije na murumuna wa The ben witwa Pfla bafashije The Ben mu ndirimbo bakoranye kera yitwa Mana Fasha Imfubyi z’u Rwanda.

‘Tera Stori’ ni poromosiyo nshya ya Airtel ifasha abakiriya bayo guhamagara byibuze abantu batatu ku mafaranga 90 maze indi minota y’umunsi yose ikaba ubuntu.

AMAFOTO

KANDA HANO wirebere Video uko byari byifashe The Ben yakirwa nk’umwami

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza