Top News

Shezi yahereye ku gucuruza amandazi ku mihanda, ubu yabaye umuherwe utunze ama miliyoni menshi

August-03
17:48 PM 2017

Aya ni amateka ya Shezi Sandile umusore w’umunya Afurika y’epfo, akaba kugeza ubu afite imyaka 25 niwe muntu muri iki gihugu ufatwa nk’ufite amafaranga menshi kuri iyi myaka nk’uko bimwe mu bitangazamakuru bikomeje kubitangaza aho yabashije gushinga ikigo cye bwite yise Global Forex institute, akaba ari isosiyete ishinzwe gutanga ubufasha n’amahugurwa ku bucuruzi harimo uburyo wakoresha igishoro cyawe neza ntigihombe, uko wakoresha amafaranga yawe mu bigufitiye akamaro atari ukuyatagaguza.

Inkuru dukesha Afrique jeune entrepreuneur ivuga ko urugendo rwe rwo gushakisha amafranga yarutangiye afite imyaka 12 ubwo yigaga amashuri abanza iki gihe akaba yarabifatanyaga no gucuruzaga amandazi ku mihanda yo mugace k’iwabo kitwa Durban aka gace kandi kakaba kari gatuwe n’abakene cyane muri iki gihugu. Arangije amashuri abanza yagiye kwiga ayisumbuye, ahindura ubucuruzi noneho acuruza imyenda, aho yayizengurukanaga ku kaboko, akayisangisha abantu aho bari, “door to door sales”.

Arangije ayisumbuye yagiye muri Kaminuza ageze mu mwaka wa 3 areka ishuri kugirango abashe gukora ubucuruzi n’ingufu ze zose. Iki gihe ababyeyi be byarababaje ariko we yumva ko agiye gukurikira inzozi ze aho yakunze kubigarukaho cyane mu biganiro agenda atanga ndetse no ku ipaji ye ya facebook ko muri buri muntu ukizewese haba harimo umwana w’umukene wizereye mu nzozi ze.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza