Top News

She Trades urubuga ruzafungura amarembo y’abagore: Madamu Jeanette Kagame

March-24
08:29 AM 2017

Atangiza gahunda She Trades mu Rwanda kuri uyu wa gatatu 22 Werurwe, Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko iki ari cyo gihe ngo umunyarwandakazi agaragaze ibyo ashoboye gukora ku rwego mpuzamahanga.

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda yahamagariye ibihugu byose gukuraho inzitizi zose zishobora gukumira umugore kuko urebye muri rusange, ku isi yose hari inzitizi muri politike z’ibihugu n’imico kugeza no muri politike z’imari, izi nzitizi zizana icyuho gikomeye mu bumenyi no kubona amakuru ku gitsina gore ku buryo bikigoranye k’umugore gukora ubucuruzi mpuzamahanga.

Yagize ati: “Hari byinshi bigomba gukorwa mu guteza imbere umugore muby’imari,agashishikarizwa kwitabira ibikorwa bigamije Ubukungu.”

Atangiza iyi gahunda mu Rwanda yavuze ko hari ikizere kinini ko urubuga imirimo n’ibikorwa bya She Trades abagore bo mu Rwanda nibabyitabira bizabafasha kugera kumakuru ku gihe, kandi ko bizabaha amahirwe yo kubyaza umusaruro ibikorwa byayo.

Jeannette Kagame asanga mu Rwanda hari intambwe ishimishije imaze guterwa ku iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire, ibi bikagaragazwa by’umwihariko na gahunda zashyiriweho abagore kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho kugeza ubu Urwanda ari igihugu cyambere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo harimo inteko ishinga amategeko na Sena.

She Trades ni urubuga rumaze umwaka umwe rutangijwe ku isi rukaba rumaze kugira abagore ibihumbi Magana inani (800000) b’abanyamuryango aho U Rwanda akaba ari igihugu cya 5 gahunda zarwo zitangijwemo nyuma ya Kenya, Nigeria, Liberia na Finland.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza