Top News

Rwanda Heroes Day 2017: Urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwiga no kugira ubupfura n’ubutwari nk’abanyeshuli bigaga i Nyange

February-01
06:05 AM 2017

Kuri uyu wa 31 Mutarama kuri Petit stade haberere ijoro ry’igitaramo cyo gusingiza intwari z’u Rwanda aho Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabwiye urubyiruko kwigira ubutwari ku banyeshuli ba Nyange bagaragaje ubumwe banga kwitandukanya.

Yagize ati urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwiga no kugira ubupfura n’ubutwari harimo no kwigana ibyo urubyiruko rw’abanyeshuli bigaga I Nyange rwakoze ubwo abacengezi babasabaga kwitangukanya hakurikijwe amoko ariko rukanga ndetse byatumye barindwi muri bo bahasiga ubuzima bakaba ari intwali z’u Rwanda z’Imena.

Minisiti yashimiye ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zabohoje igihugu zihagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame .

Minisiti Murekezi yagize ati “Abanyarwanda tugomba guhora twibuka ko u Rwanda rwahoranye intwari kuva rwaremwa kandi n’ubu ziracyariho.”

Umunsi nyir’izina wo kwibuka intwari z’u Rwanda uba taliki ya mbere Gashyantare buri mwaka aho ku rwego rw’igihugu byabereye I Remera ku gicumbi cy’intwali naho mu ntara ibirori byabereye ku rwego rw’umudugudu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 igira iti “Kugira ubutwari ni guhitamo ibitunogeye”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza