Top News

Rwamagana: Yagiriye inama urubyiruko ko ubukire buhishe munsi y’ubutaka

August-01
17:18 PM 2017

Mutibagirana Evariste ni umuhinzi mworozi I Karenge mu karere ka Rwamagana. Uyu musaza ahinga ikawa,urutoki,imyumbati ndetse anorora inka. Mutezimana yinubira urubyiruko rudashaka gukora kandi umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ariho hahishe amakiriro amaze kumwinjiriza iritubutse.

Muzehe ashinja urubyiruko rwubu ko rudakora kandi ruhunga ubukire buhishe mu butaka munsi y’urugo. Yatangaje ati ntawe ukira yashyize amaboko mu mifuka. Urubyiruko mbabwira ko ubukire buri hasi mu butaka ndetse ko bavana amaboko mu mifuka bagakora. Ava iwabo mu rugo asize ubutaka munsi y’urugo akarwanira kujya mu mujyi ngo agiye gushakayo akazi,bagakwiye guca bugufi.Inaha barahari b’urubyiruko birirwa bandagaye ndababwira bakaza ngo mbigishe umurimo w’amaboko kuko murabona binkijije.

Yakomeje avuga ko gukira bigira inkomoko ati Ubundi ntawe ukira adafite aho abivanye.Ntabwo bakunze gukopera ngo bige barebe ibyo umuntu yakoze nabo babe babikora nko mu buhinzi.

Nubwo uyu musaza nta mahirwe yo kwiga yagize ariko ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere butanga akazi cyane k’urubyiruko. Ati Nkoresha abakozi hagati ya 15 na 20 biganjemo urubyiruko kuko nibo bafite imbaraga.Nta mahirwe nagize yo kwiga ariko nakoresha abize nk’abarimu babiri nkanabahemba no ku kwezi.

Mu musaruro w’umwuga we Mutibagirana ashobora kwinjiza ibihumbi magatanu ku kwezi ndetse ashobora gusarura igitoki cy’ibiro hafi 200 ndetse n’imyumbati yo ku giti kimwe ipima ibiro 180.

Gahunda y’Igihugu y’Imbaturabukungu, EDPRS II igaragaza ko Urubyiruko rukangurirwa kwihangira imirimo dore ko hari gahunda za Leta zishyigikiye iterambere ry’urubyiruko.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza