Top News

Rutsiro: Mu rugo mbonezamikurire abana bazajya bafashwa kuvumbura impano zabo bakiri bato: Madamu Jeannette Kagame

January-19
04:23 AM 2017

kuri uyu wa Gatatu nibwo Madamu Jeannette Kagame, yitabiriye ndetse yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urugo mbonezamikurire y’abana [irerero]( Early Childhood Development& Family services), mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, asaba ababyeyi kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Madamu Jeannette Kagame yatangiye ashimira abaje kwitabira igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda .Yagize ati Turashimira ababyeyi bitabira ubukangurambanga bw’umuryango bakagenera umwanya mwiza abagize umuryango wose. ugendeye ku bushobozi. Yongeyeho ati Babyeyi, kwita ku buzima bw’umwana, bitangira kare, muganira ku mubare w’abana mwifuza kuzabyara

Muri uru rugo abana batozwa gukina no gusabana, binyujijwe mu mikino yabugenewe, ituma ubwonko bwabo bukanguka. Mu rugo mbonezamikurire abana bazajya bafashwa kuvumbura impano zabo bakiri bato, kugira isuku no kwita ku bintu n’abantu.

Gahunda mbonezamikurire y’abana bato ni serivisi zikomatanyije zihabwa abana kuva basamwa kugeza bafite kugeza ku myaka 6.

Ibi bikorwa bizatwara akayabo miliyoni 82 z’amanyarwanda binyuze k’ubufatanyabikorwa burimo Imbuto Foundation na Tamari Foundation.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza