Top News

Rubyiruko ubuhinzi bwaho mutuye ntibwatera imbere mutabigizemo uruhare : Minisitiri Mbabazi Rosemary

November-25
04:20 AM 2017

Igice kinini cy’abanyarwanda, kugera kuri 70%, ni urubyiruko. Imwe Mu ntego z’abanyarwanda ni uguharanira kwigira twiteza imbere tunihangira imirimo. Kwihangira imirimo ni bumwe mu buryo bwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse n’abenegihugu byumwihariko urubyiruko.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahurije hamwe hamwe urubyiruko rugize ihuriro ry’ubuhinzi (RYAF) ministiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary agira inama urubyiruko rufite inganda nto ko rwakomeza guteza imbere ibikomoka k’ubuhinzi ndetse banahanga udushya kugirango uru rwego rw’ubuhinzi hakomeze kwiyongeramo ikoranabuhanga.
Minisitiri Mbabazi yagize ati:”Birakwiye ko ugomba gutekereza mbere kucyo ugiye gukora atari ugupfa gukora gusa cyangwa kuko wabibonanye abandi, mbese utumva ko hari ikibazo cyo gukemura aho utuye, birumvikana ko igihe bizaramuka bigucanzemo gake bizoroha ko uhita ibivamo kuko nubundi bitari ibyawe.”

Minisitiri Mbabazi yakomeje ashimira urwo rubyiruko ko imishinga rwahisemo gukora nayo igerageza kuzana udushya mu kwita ku bibazo bikiri mu muryango nyarwanda ari nawo nabo ubwabo babarizwamo; akomeza kubasaba gushishikariza urundi rubyiruko kumva ko urwego rw’ubuhinzi rufite amahirwe menshi atandukanye yo gushoramo imari kandi isoko rihari guhera mu banyarwanda ubwabo no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Naho Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi, FAO, Dr. Otto Vianney Muhinda we yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko urwego rw’ubuhinzi rwitaweho kuko imishinga yose y’urubyiruko biteguye kuyitera inkunga’.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza