Top News

Rubyiruko menya amateka n’impamvu umugeni wese yifuza kwambara ikanzu y’umweru

November-01
06:35 AM 2017

Rubyiruko,Ese muzi impamvu umugeni wese yifuza kwambara ikanzu y’umweru? Menya amwe mu mateka y’ikanzu y’umweru mu bukwe

Byasabye imyaka myinshi n’igihe kirekire ikanzu yambarwa n’abageni atari iy’ibara ry’umweru. Ikanzu y’ibara ry’umweru siyo yambarwaga kugeza igihe habayeho ikidasanzwe kugira ngo yambarwe kandi ibyo bikaba byarabaye umuco. Dore uko byagenze:

Kera cyane umugeni yambaraga ikanzu y’ibara ashaka ntibyari ngombwa kwambara ikanzu y’umweru. Abenshi biyambariraga amakanzu y’ibara ry’umutuku cyangwa se umukara kuko ariyo yabonekaga byoroshye.

Hashize imyaka 176 ikanzu y’ibara ry’umutuku ariyo ikunzwe n’abageni benshi. Ikanzu y’umweru yambarwaga rimwe na rimwe kuko yari ikanzu yambarwa mu kiriyo kurusha mu birori. Igihe Mary Queen de Scot yahitagamo ikanzu y’umweru mu bukwe bwe abantu benshi byarabatangaje cyane bamubwira ko yahisemo ikanzu itari iy’ibirori byo gushyingirwa. Igitangaje nuko umugabo we apfa bamubwiye ko ariwe wamuteye umwaku kuko yambaye ikanzu y’ikiriyo ku munsi w’ubukwe.

Ikanzu y’umugeni yabaye ibara ry’umweru kuwa18 Gashyantare 18840 mu bukwe bw’umwamikazi Victoria na mubyara we Albert de saxe-Cobourg-Gotha. Uyu mwamikazi yahisemo kwambara ikanzu y’umweru n’urugori rugizwe n’indabo kugirango atambara ikanzu y’umutuku yabaye nk’umuco ariko yanagiraga ngo agaragaze ubudahemuka bwe n’ubwo ingoma ye batayivugaga neza. Kuva icyo gihe ikanzu y’abageni y’umweru iba iy’imiryango ikomeye naho abandi bagore bakajya bayambara mu birori bihambaye.

Mu kinyejana cya 19 ikanzu y’abageni y’umweru yambarwaga n’abakobwa nk’ikimenyetso cy’uko umuryango wabo ubaguriye ikanzu batari buzambare mu buzima bwabo bwose.Imyaka yakurikiyeho ikinyamakuru cyandika ku bagore cyitwa Godey’s Lady book cyatangaje ko umuco wemeje ikanzu y’umweru nk’ikanzu y’abageni kuko igaragaza ubudahemuka n’ubwiyoroshye bw’umukobwa.

Ikanzu y’ibara ry’umweru yakomotse ku mwamikazi Victoria n’ibinyamakuru byayemeje nyuma y’aho. Ntabwo ari itegeko, muhitemo amabara y’amakanzu mukunda icyangombwa ni uko ibirori byanyu bigenda neza kandi mukundana.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza